Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kujya basuzuma amafaranga bahawe ko yujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe bareba ko yujuje ubuziranenge kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora, kuyakwirakwiza bagahita babimenyesha ishami rya Polisi ribegereye.

Polisi itanze ubu butumwa nyuma yifatwa rya Iyamuremye Gabes wafatanwe amadorari y’amiganano ya Amerika 3150(USD) amaze gutuburira uwitwa Habanabakize Thomas 2,800,000 frw ngo ari kumuvunjira mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Karembure mu murenge wa Kicukiro akarere ka Kicukiro kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Iyamuremye yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’umuturage yaramaze kuvunjira nyuma yo gusuzuma agasanga amafaranga n’amiganano.

Yagize ati:” Iyamuremye yabwiye Habanabakize ngo azane amafaranga amuvunjire ku giciro cyo hasi undi niko kumuha 2,800, 000 frw nawe amuha amadorari ibihumbi 3150 baratandukana. Ariko Habanabakize ageze hirya akomeza kwibaza impamvu amuvunjiye ku giciro cyo hasi akomeza kwitegereza ayo mafaranga asanga n’amiganano”.

CIP Umutesi akomeza avuga ko akimara kubona ko ari amiganano yahise yihutira kubimenyesha Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, abapolisi bahise bajyana ajya kubereka aho ari muri uwo mudugudu wa Kabeza.

Yongeyeho ko bakimara kugerayo basanze ari kumwe na bagenzi be bahise birukanka bacikana n’ayo mafaranga.

CIP Umutesi avuga ko abaturage batuye muri ako gace bahise baha amakuru Polisi ko Iyamuremyi afite agatsiko babikorana ari benshi ko buri gihe uko bababonye baba bafite igikapu cyuzuye amafaranga bagenda batuburira abantu.

Yavuze ko Iyakaremye ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Polisi Kicukiro bakaba kandi bakomeje ipererza ngo n’abo batorotse bafatwe.

Yagiriye inama abacuruzi n’abandi bavunjisha amafaranga yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo baterwa na bene ayo mafaranga y’amiganano no kujya bihutira gutanga amakuru bagafatwa.

Yagize ati:" Muri rusange kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, niyo mpamvu dusaba buri wese kutayakora cyangwa ngo ayakwirakwize ahubwo ubonye uyafite akihutira gutanga amakuru uwo ayabonanye. Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo.” 

CIP Umutesi yanagiriye inama abakira bakanatanga amafaranga kuri za Telefone gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko muri yo bashobora no kwakira amiganano, bagira ayo babona bagatungira agatoki Polisi uyafite.