Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu gufata ingamba zo kwirinda kurohama

Iyi ni inama Polisi y’u Rwanda idahwema kugira abanyarwanda, cyane cyane ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko byagiye bigaragara,abanyarwanda ariko na none cyane cyane abana, batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi, kuko baba bagiye kwoga muri ayo mazi batabizi, cyangwa kubera ko abashinzwe kurera abo bana baba bahugiye mu yindi mirimo.

Nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda ibyerekana, ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2013, abantu 7 barohamye mu migezi, inzuzi no mu biyaga byo mu turere twa Bugesera, Karongi na Ngororero, bahita bitaba Imana.

Nk’uko iyo mibare ibyerekana, mu karere ka Karongi, umwana w’umukobwa w’imyaka 2 yarohamye mu cyobo cy’amazi ahita apfa, no mu Karere ka Bugesera abashumba 3 barohamye mu ruzi rw’Akagera bahita bitaba Imana.

Polisi ikomeza ivuga ko abandi bana 2 b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12 barohamye mu kizenga kiri mu Karere ka Ngororer,o igihe barimo kwoga nabo  bahita bitaba Imana, undi akarohama mu kiyaga cya Kivu mu ruhande rw’akarere ka Karongi nawe agahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iBurengerazuba Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Gahima, yasabye ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kurinda ko barohama muri ibyo byobo n’ibizenga by’amazi ndetse n’imigezi itandukanye.

Yasabye kandi abantu bose batazi kwoga kutishora mu mazi uko biboneye kuko bituma bahasiga ubuzima.

Yasoje asaba abakora umwuga wo kuroba cyangwa kwambutsa abantu muri iyo migezi cyangwa ibiyaga, kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bw’ubwato bakoresha kuko bishobora gutuma barohama, anabasaba kwitonda mu gihe bagiye kwambuka, bakabanza kureba niba ikirere ari kiza, kuko bashobora kugera hagati umuhengeri ukabasangamo bakarohama.