Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Werurwe 2014 , mu kigo cya Polisi cyakira ababa bakorewe ihohoterwa ritandukanye kiri mu karere ka Kicukiro, hazindukiye abana babiri b’abahungu, bo mu kigero cy’imyaka 11 na 15 bavugako bakorewe ihohoterwa n’abantu baturanye, aho babashutse babinjiza mu gipangu barabakubita ku buryo budazanzwe babitiranyije n’abandi bana bakekaga ko ari abajura.
Kugeza ubu umugabo umwe akaba ari mu maboko ya Polisi akekwaho icyaha cyo kwihanira no guha ibihano ndenga kamere bano bana bavuzwe haruguru , kugubita no gukomeretsa , ibi byose bigaterwa no kwirengagiza amategeko cyane nkirirengera abana .
Kuri iki gikorwa, SSP Rose Muhisoni ukuriye ishami ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo gikomeye, aho abana 5 mu mugi wa Kigali bamaze guhohoterwa muri uku kwezi kwa Werurwe konyine, ndetse umwe bikamuviramo urupfu.
SSP Muhisoni akaba avuga ko iki ikibazo gikomeye akaba asaba inzego zose kugihagurukira cyane cyane ababyeyi, bagira uruhare mu guha uburere bwiza abana babo.
IP Angelique Mujawamariya uyobora iki kigo, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira imirimo yacyo mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize, ari ubwa mbere bakiriye ikibazo cy’ihohoterwa gikomeye kuri ubu buryo, aho bahise batangiza iperereza ngo ababikoze babihanirwe n’amategeko.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburinganire( gender monitoring office) madamu Mutoniwase Sophie, unashinzwe gukurikirana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iki kigo, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zose kugira ngo guha ibihano ndengakamere abana bato bicike burundu .
Akaba yashimiye imikorere y’iki kigo cya Polisi muri Kicukiro ndetse ashima serivisi zihatangirwa, aho yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kugeza ibigo nk’iki hose mu turere tw’igihugu kugira ngo byegere umuryango nyarwanda ukirangwamo ihohoterwa ritandukanye.
Kinyarwanda
English










