Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irakangurira abacuruzi gushishoza amafaranga bahabwa n’abaguzi

Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gukumira icyaha cyo gukora no gukoresha amafaranga y’amahimbano, ibi bikaba byaratumye iki cyaha kigabanuka.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gusaba abacuruzi kwitonda, cyane cyane abacuruza tubari n’abacuruza mu maduka ko bajya bagenzura amafaranga bishyurwa cyane  cyane mu masaha y’umugoroba,  kuko aribwo abatekamutwe babonamo icyuho cyo gutanga amafaranga y’amakorano.

N’ubwo cyagabanutse ariko, hari abatarumva neza izi nama Polisi y’u Rwanda ibagira, ku buryo hari abagifatiwa muri ibi byaha.

Ni muri urwo rwego kuwa mbere tariki ya 21 Mata 2014 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma yataye muri yombi umugabo w’imyaka 41 ukekwaho gutunga amafaranga y’amahimbano, akaba yarafatiwe mu kagari ka Agatonde umurenge wa Gatore akarere ka Ngoma akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva, yashimye abaturage kuko bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo, anabasaba gukomeza gutangira  amakuru ku gihe  y’abantu bigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda