Polisi y’u Rwanda iragira inama ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana ko muri ibi bihe by’imvura bakwiye kuba maso bakarinda abana babo n’abo barera kurohama.
Ibi bivuzwe nyuma y’aho bigaragaye ko hari abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi kuko ababyeyi babo cyangwa abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye cyangwa ntibabiteho mu gihe bari kumwe nabo kimwe n’uko usanga hari ababatuma kujya kuvoma mu migezi runaka.
Urugero ni aho mu kagari ka Burungahari umurenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi, umwana witwa Nayituriki Emmanuel w’imyaka 7 yarohamye mu mugezi wa Gitinga agiye kuvoma agahita yitaba imana.
Uretse mu migezi hirya no hino kandi, mu gihe nk’iki cy’imvura nyinshi hari abana bakinira hafi y’ibizenga no mu byobo by’amazi, ku buryo hari abahasiga ubuzima.
Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu bafite ibyobo byacukuwe mu gihe cy’izuba babumba amatafiri cyangwa bahakura itaka ryo gukoresha kubisubiranya kuko mu gihe gihe cy’imvura abana bashobora kubigwamo igihe bakinira hafi yabyo cyangwa bidumbaguzamo.
Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye gusaba ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kurinda ko barohama mu bizenga by’amazi ndetse n’imigezi.
Mu gihe kandi habayeho kugwa no kurohama mu mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi.
Kinyarwanda
English











