Polisi y’u Rwanda iragira inama ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu. Nk’uko byagiye bigaragara, abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi cyangwa kugwa mu byobo by’amazi ababarera bahugiye mu mirimo itindukanye.
Urugero ni aho ku itariki ya 29 Mata 2014 , mu karere ka Karongi, umurenge wa Bwishyura, mu kagari ka Gasura, Mushimiyimana Theophile w’imyaka 15 y’amavuko mwene Gaspard Nshakiyehe na Jacqueline Ukwitegetse yaguye mu kiyaga cya Kivu arimo koga ahita apfa.
Uretse mu migezi hirya no hino, uzasanga kandi no mu gihe imvura irimo igwa ari nyinshi abana biziringa mu bizenga no mu byobo by’amazi ndetse biri hafi y’amazu iwabo batuyemo ku buryo hari abahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Chief superintendent Francis Gahima arasaba ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kurinda ko abana barohama mu migezi itandukanye ndetse n’ibiyaga.
Yongeyeho ko mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage basabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudakinira muri ayo mazi kuko byabakururira kuhasiga ubuzima mugihe batazi koga.
Kinyarwanda
English











