Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda irahamagarira abantu kwitondera za ruhurura

Muri ibi bihe by’imvura,imivu y'amazi agenda asenya ahantu hatandukanye iyo adacunzwe neza ngo ayoborwe mu buryo bukwiye kandi ngo ajyanwe ahakwiye.

Iyi mivu ariko ikaba ikunze kuba myinshi cyane cyane mu mijyi aho ihabwa imbaraga n’amazi ava ku bisenge by’amazu kuko aba ari menshi ,akaba ari byo biyongerera umuvuduko.

Ruhurura ni bumwe mu buryo bwifashishijwe mu kuyobora aya mazi ziyavana mu ngo,mu nganda n’ahandi henshi,zikaba zifatwa nazo nk’ibindi bikorwa remezo kandi zikaba zifite akamaro kanini cyane cyane mu bihe by’imvura.

Mu mujyi wa Kigali,ruhurura ziboneka hafi ya hose,ndetse akenshi mu duce dutuwe, aho abantu b’ingeri zose baba banyura kandi mu masaha yose y’umunsi.

Hamwe na hamwe,izi ruhurura,abazituriye bazambuka bakoresheje udutindo duto duto tugenda dushyirwaho n’ubuyobozi bw’ibanze,aho dufasha kuva mu mudugudu ujya mu wundi ,nyamara ariko utu duteme tukaba akenshi tudakomeye ku buryo dusenyuka iyo dushaje cyangwa tugatwarwa n’amazi iyo yabaye menshi,ibi bijya binateza impanuka zitandukanye ku bakoresha utu  duteme.
 
Mu birebana n’impanuka z’abantu,abashobora kugiriraho impanuka ni abanyuraho mu gihe cya nijoro,aba bantu kandi bakaba biganjemo ababa bavuye mu tubari,akenshi baba basinze,bakaba bashobora kugirira  ikibazo  kuri aya mateme:banyereraho bakagwamo  kuko haba hanyerera iyo hanyagiwe cyangwa se bakanagwamo kuko haba hatabona .Ibi bibazo ariko ntibireba abasinzi gusa kuko ,kubw’impanuka ,n’abandi batavuye mu tubari bashobora guhura n’ibi bibazo.

Abandi bashobora kugirira ibibazo kuri utu duteme,ni abana bato batwambuka mu buryo butandukanye:bajya cyangwa bava ku mashuri,kuvoma cyangwa se bakina.Aha ababyeyi bakaba basabwa gukurikiranira hafi abana igihe barimo gukina cyangwa bagiye kuhambuka mu gihe nk’iki cy’imvura,kugirango barinde abana kugwamo bakarohama.

Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama abantu bose baturiye za ruhurura,kuzitondera bazirinda abana cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi. Polisi y’u Rwanda kandi irasaba abantu kujya bazambuka habona kandi bakirinda kuzambuka basinze kuko nabyo byongera ibyago byo kuhagirira impanuka.