Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturarwanda kurinda abana gukinira iruhande rw’imigezi, ibiyaga n’ibidendezi kuko biteza impanuka

Uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka  abana bakagera ku nkengero z’ibiyaga,ibishanga ndetse n’ahandi hari ibidendezi by’amazi bituma habaho impanuka zo kurohama.

Bikaba byaragaraye ko abenshi mu bahitanwa n’impanuka nk’izo bari mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 15 ,ikindi kandi abahitanwa n’izo mpanuka ni abo mu miryango cyane cyane ituriye amazi haba ku biyaga binini, ibishanga, ibidendezi n’imigezi.

Kohereza abana kuvoma no gukinira hafi y’imigezi ari bonyine  ni kimwe mubitera izo mpanuka.Ubu butumwa buje bukurikira irohama ry’umwana witwa Umugwaneza Pascal w’imyaka 10 y’amavuko igihe yariho avoma mu kidendezi cyitwa Nyiranduhura, giherereye mu kagari ka Gatovu, umurenge wa Ruhashya, mu karere ka Huye ari naho iwabo, bikaba byarabaye ku gasusuruko ko kuri iki cyumweru taliki ya 27 Ukuboza 2015.

Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko usibye no kurohama  bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi.

Si abana bato gusa barohama mu mazi kuko byanagaragaye ko hari abantu bakuru nabo barohama mu biyaga n’imigezi kubera ko baba batazi koga mu gihe bambuka cyangwa se bari kumwe na bagenzi babo bo baba bazi koga mu gihe bari mu mirimo y’uburobyi.

Imibare ituruka mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano mo mu mazi, irerekana ko abantu icyenda batakaje ubuzima mu minsi mirongo itatu ishize kubera kurohama mu migezi no mu biyaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo,  Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana aragira inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana munshingano zabo  kuba maso mu gukumira no kurinda  abana impanuka nk’izi.

CIP Hakizimana akomeza agira ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, bityo ntibakwiye gutereranwa  no kwemererwa gukinira hafi y’imigezi n’ibidendezi nta muntu  mukuru bari kumwe.”

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru kandi, mu rwego rwo kwishimira irangira ry’umwaka n’itangira ry’umushya, hari abatemberera ku nkengero z’ibiyaga n’imigezi,  abatazi koga nabo baragirwa inama yo kureka kujya muri ibyo biyaga, inzuzi ndetse n’imigezi kuko byagaragaye ko hari abarohama ndetse bagapfa bibwira ko bazi koga bakurikiye bagenzi babo babizi. Ikindi abasaba ni ukwambara umwambaro wabugenewe (life jacket)  ubafasha koga kugira ngo birinde izo mpanuka zo mu mazi.