Bamwe mubashoferi bishimira gupakira imizigo cyangwa se abantu bashaka gusa inyungu,ariko bakirengagiza ko mubyo batwaye hashobora kuba harimo ibibujijwe n’amategeko cyangwa se bakaba banatwara n’abagizi ba nabi.
Ubwo burangare nibwo butuma abashoferi bamwe na bamwe bapakira ibintu nka kanyanga,urumogi,chief warage n’ibindi rimwe na rimwe batabizi bigatuma baba abafatanyacyaha usibye ko hari n’ababipakira nkana.
Murwego rwo kwirinda ayo makosa yo gupakira ibibujijwe n’amategeko, ndetse no gutwara abagizi ba nabi,polisi y’urwanda irahamagarira abashoferi kugenzura ibyo bapakiye ndetse naba nyirabyo.
Aha twatanga nk’urugero rw’imodoka yo mu bwoko bwa Hilux ifite pulaki RAA255Y yafashwe talikim ya 16kanama2014 mu gihe cya saasita z’ijoro itwaye amakarito 387 y’inzoga bakunze kwita blue sky yo mu bwoko bwa kanyanga ,iyo modoka ikaba yafatiwe ahitwa mu kagari ka kayenzi umurenge wa kogogo ho mukarere ka Burera.
Uwamaliya Ernestine w’imyaka 28 ari nawe nyiri ibyo biyobyabwenge akaba yari muri iyo modoka yari itwawe na Nshimiyimana Faustin w’imyaka 28 y’amavuko.ubu bose bombi hamwe n’ibyafatiriwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gahunga.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Burera Inspector of police(IP) Paciphique Semahane yashimiye ubufatanye bw’abaturage na polisi kuko amakuru batanze ariyo yatumye bariya banyabyaha bafatwa akomeza abashishikariza kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bagwa mucyaha
Yongeye kwibutsa abashoferi ko bagomba kumenya imizigo batwaye kandi bakamenya na banyirayo mu rwego rwo kwirinda amakosa ashobora guterwa n’ibyo bapakiye,ibyo kandi bikaba bibasaba ko bakwiye gutanga amakuru kubintun ibyo aribyo byose bakeka ko binyuranyije n’amategeko .
Kinyarwanda
English











