Impamvu nyinshi zirimo uburangare no kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’imirimo yose ikorerwa mu mazi biteza impanuka aho bamwe baziburiramo ubuzima.
Polisi y’u Rwanda iragira abarezi muri rusange inama yo kutohereza abana kuvoma ku nzuzi,ibiyaga,ibidendezi, ndetse n’imegezi bonyine kuko iyo bagezeyo bidumbaguzamo rimwe na rimwe bikabaviramo kurohoma bakabura ubuzima bwabo.
Polisi y’u Rwanda yongeye gutanga ubu butumwa nyuma y'impanuka ebyiri zabereye mu mugezi w'Akanyaru no mu mugezi wa Nyabarongo ku itariki 3 Mutarama uyu mwaka.
Ingimbi iri mu kigero cy’imyaka 15 yarohamwe mu Kanyaru ubwo yogaga umurambo we ukaza kurohorwa nyuma naho ubwato burohama mu mugezi wa Nyabarongo, bamwe mu bagenzi bari baburimo bitaba Imana abandi barohorwa ari bazima.
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali,Supt.Modeste Mbabazi,yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane imvano y’izo mpanuka.
Yagize ati,’Kwohereza umwana kuvoma ahantu nk’aho (ku biyaga, imigezi,inzuzi, ibidendezi, n’ahandi) wenyine ni ugushira ubuzima bwe mu kaga kuko iyo bagezeyo bidumbaguza bibwira ko ari byiza ari nabwo bibaviramo kurohama kuko baba batazi ingaruka zabyo.”
Supt.Mbabazi yasabye abaturage babizi kujya bihutira gutabara ababa barohamye ariko na none abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego bireba ku gihe kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.
Yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu mazi kujya batangira urugendo ari uko abagenzi bose bambaye imyenda ishobora kubarinda kwibira mu mazi mu gihe habaye impanuka kandi bakirinda gutwara bagenzi n’imitwaro birenze ubushobozi bw’ubwato.
Kinyarwanda
English











