Ababyeyi barasabwa kuba maso bakarinda abana kurohama cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi. Iyi ni inama Polisi y’u Rwanda igira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu. Nk’uko byagiye bigaragara, abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi kuko abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye.
Urugero ni nko muri iyi minsi ibiri ishize, aho abana batatu batakaje ubuzima kubera kurohama:
Ku italiki ya 12 Ukwakira, mu gitondo, mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Katabagemu, mu kagari ka Nyakigando, Umuhoza Isaac w’imyaka 13 yaguye mu cyobo cy’amazi ahita apfa.
Ku italiki ya 13 Ukwakira, ku gasusuruko, mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, mu kagari ka Nengo, Nahimana Ivan w’imyaka 9 y’amavuko nawe yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa, mu gihe uwitwa Nshimiyimana Thierry w’imyaka 10 y’amavuko yarohamye mu mugezi wa Mpazi uherereye mu kagari ka Buhoro, umurenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.
Uretse mu migezi hirya no hino, uzasanga kandi no mu gihe imvura irimo igwa ari nyinshi abana biziringa mu bizenga no mu byobo by’amazi ndetse biri hafi y’amazu iwabo batuyemo ku buryo hari abahasiga ubuzima nk’uko bigaragarira mu mibare igenda ishyirwa ahagaragara na Polisi y’u Rwanda ku batakaza ubuzima muri ubwo buryo.
Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye gusaba ikomeje ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho kugira ngo habeho kurinda ko barohama muri ibyo byobo n’ibizenga by’amazi, imigezi itandukanye ndetse n’ibiyaga.
Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi ndetse bikaba byabakururira no kuhasiga ubuzima.