Uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka abana bakagera ku nkengero z’ibiyaga,ibishanga ndetse n’ahandi hari ibidendezi by’amazi bituma habaho impanuka zo kurohama.
Bikaba byaragaragye ko abenshi mu bahitanwa n’impanuka nk’izo bari mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 15 ,ikindi kandi abahitanwa n’izo mpanuka ni abo mu miryango cyane cyane ituriye amazi haba ku biyaga binini ibishanga, ibidendezi n’imigezi.
Kohereza abana kuvoma no gukinira hafi y’imigezi ari bonyine ni kimwe mubitera izo mpanuka.
Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko usibye no kurohama bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi.
Si abana bato gusa barohama mu mazi kuko byanagaragaye ko hari abantu bakuru nabo barohama mu biyaga n’imigezi kubera ko baba batazi koga mu gihe bambuka cyangwa se bari kumwe na bagenzi babo bo baba bazi koga mu gihe bari mu mirimo y’uburobyi.
Imibare ituruka mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano mo mu mazi, irerekana ko abantu icyenda batakaje ubuzima mu minsi mirongo itatu ishize kubera kurohama mu migezi no mu biyaga.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi Superintendent of Police (SP) Alphonse Businge aragira inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana munshingano zabo kuba maso mu gukumira no kurinda abana impanuka nk’izi.
Superintendent Businge akomeza agira ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, bityo ntibakwiye gutereranwa no kwemererwa gukinira hafi y’imigezi n’ibidendezi nta muntu mukuru bari kumwe.
Abantu bakuru batazi koga nabo baragirwa inama yo kureka kujya mu biyaga, inzuzi ndetse n’imigezi kuko byagaragye ko hari abarohama ndetse bagapfa bibwira ko bazi koga bakurikiye bagenzi babo babizi. Ikindi abasaba ni ukwambara umwambaro wabugenewe (life jacket) ubafasha koga kugira ngo birinde izo mpanuka zo mu mazi.
Kinyarwanda
English











