Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abanyarwanda kurinda abana gukinira iruhande rw’imigezi , ibiyaga n’ibidendezi kuko biteza impanuka

Uburangare bwa bamwe mubabyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka  abana bakagera ku nkengero z’ibiyaga,ibishanga ndetse n’ahandi hari ibidendezi by’amazi bituma habaho impanuka zo kurohama.

Bikaba byaragaragye ko abenshi mu bahitanwa n’impanuka nk’izo bari mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 15 ,ikindi kandi abahitanwa n’izo mpanuka ni abo mu miryango cyane cyane ituriye amazi haba ku biyaga binini ibishanga, ibidendezi n’imigezi.

Kohereza abana kuvoma no gukinira hafi y’imigezi ari bonyine  ni kimwe mubitera izo mpanuka.

Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko usibye no kurohama  bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi.

Kuri uyu wa kane taliki ya 23 umwana w’imyaka ibiri yaguye mu mazi ahita yitaba imana.

Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu kagari ka Gako umurenge wa kagano akarere ka Nyamasheke bikaba bivugwa ko uwo mwana nyina yari amusize hanze wenyine  akigira munzu nyuma umwana aza kugwa mugitega cy’amazi y’ibiziba bamukuramo akaba yapfiriye munzira yerekeje   mubitaro bya Kibogora.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba, Superintendent Emmanuel Hitayezu aragira inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana munshingano zabo  kuba maso mugukumira no kurinda  abana impanuka nk’izi.

Superintendent Hitayezu  yakomeje agira ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, bityo ntibakwiye gutereranwa  no kwemererwa gukinira hafi y’imigezi n’ibidendezi ntamuntu  mukuru bari kumwe.