Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu yo kwirinda ibintu byose biteza impanuka zo mu mazi

Uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka abana bakagera ku nkengero z’ibiyaga,ibishanga ndetse n’ahandi hari ibidendezi by’amazi bituma habaho impanuka zo kurohama.

Bikaba byaragaragaye ko abenshi mu bahitanwa n’impanuka nk’izo bari mu kigero cy’imyaka 15 cyangwa munsi yayo.

Urugero twatanga ni urw’umwana witwa Mazimpaka Gaston w’imyaka 15 wo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Mayange, akagari ka Mbyo, yarohamye mu kidendezi cy’amazi tariki ya 26 Nzeri 2015, ari wenyine arimo koga abura umutabara ahita yitaba Imana. Ikindi kandi abahitanwa n’izo mpanuka ni abo mu miryango cyane cyane ituriye amazi haba ku biyaga binini, ibishanga, ibidendezi n’imigezi.

Kohereza abana kuvoma no gukinira hafi y’imigezi ari bonyine nabyo biri mu bitera izo mpanuka.

Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko usibye no kurohama bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi.

Si abana bato gusa barohama mu mazi kuko byanagaragaye ko hari n’abantu bakuru nabo barohama mu biyaga n’imigezi kubera ko baba batazi koga haba mu gihe bari mu mirimo y’uburobyi cyangwa se mu gihe bambuka.

Ingero twatanga ni aho ku itariki ya 26 Nzeri 2015, umugore wo mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Gikundamvura, akaba yitwa Mukamusoni Aisha w’imyaka 48 yarohamye mu mugezi wa Ruhwa ubwo yari avuye mu ruzinduko atashye, akaba atari azi koga akabura n’umutabara kandi yari na wenyine.

Ku itariki yavuzwe hejuru kandi, umusore w’imyaka 20 witwa Uwiringiyimana Théogène wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Gihango nawe yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Kivu akaba atari azi koga.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi Superintendent of Police (SP) Alphonse Busingye aragira inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana mu nshingano zabo kuba maso mu gukumira no kurinda abana impanuka nk’izi.

Superintendent Busingye akomeza agira ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, bityo ntibakwiye koherezwa kuvoma bonyine ndetse no kwemererwa gukinira hafi y’imigezi n’ibidendezi nta muntu mukuru bari kumwe.

Abantu bakuru batazi koga nabo baragirwa inama yo kureka kujya mu biyaga, inzuzi ndetse n’imigezi kuko byagaragaye ko hari n’abarohama ndetse bagapfa bibwira ko bazi koga bakurikiye bagenzi babo babizi. Yakomeje anasaba abarobyi kwitwararika, bakajya bareka kuroba, mu gihe mu nzuzi n’ibiyaga hajemo umuhengeri.

Superintendent Busingye yasabye kandi abantu batemberera ku nkengero z’ikiyaga nka Kivu, Muhazi n’ahandi mu buryo bwo kwishimisha, kujya bambara umwambaro wabugenewe (life jacket) ubafasha koga kugira ngo birinde izo mpanuka zo mu mazi.