Iyi nama yo kutishora mu bikorwa byo gutema, kwangiza n’ubucuruzi bw’igiti cya kabaruka bakunze kwita umushikiri, Polisi y’u Rwanda ikomeje kuyigira abantu hirya no hino mu gihugu, kuko hari bamwe bakigaragara mu kwangiza iki giti ndetse no mu bucuruzi bwacyo.
Urugero twatanga n’urwo mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira iya 8 Gashyantare 2014, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite pulaki RAC 654 D yafatiwe mu karere ka Kicukiro yuzuye ibiti by’umushikiri aho yari ibikuye mu ntara y’i Burasirazuba, mu karere ka Bugesera.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ibitangaza, ngo kugira ngo bafatwe byaturutse ku baturage atanze amakuru ko hari imodoka itwaye ibiti by’umushikiri Polisi irayikurikira, iyifatira mu karere ka Kicukiro, ariko abari batwaye iyo modoka bayivuyemo bakayita bakiruka.
Polisi ikomeza ivuga ko bahise bajya kuyifungira kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, nyuma y’aho gato, uwitwa Murindahabi Martin w’imyaka 47 y’amavuko yagarutse ashaka guha ruswa y’ibihumbi ijana (100,000Fwrs) umupolisi witwa Muhire Eric wari uraye ku kazi, kugirango amuhe ya modoka hanyuma umupolisi arayanga ahubwo ahita amufata, ubu nawe akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superintendent of Police (SP) Donat Kinani araburira abishora mu bucuruzi bw’icyo giti ko amategeko abahana ahari kimwe n’abandi banyabyaha bose.
SP Kinani akomeza avuga ko abaturage bakomera ku ihame ryiza ryo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano no gukumira ibyaha cyane cyane hatangwa amakuru hakiri kare, kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha vuba.
Yagize ati” Twese ntawe utazi akamaro ibidukikije bifite mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa rero ko dufatanya twese kubibungabunga kuko ntawe ukwiye kurebera mu gihe byangizwa.”
Kinyarwanda
English











