Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacuruza ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe

Polisi y’u Rwanda irahamarira inzego zitandukanye  gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge,ibi polisi ikaba ibivuga mu gihe hafashwe ibiyobyabwenge birimo urumogi udupfunyika 28 n’inzoga zitemewe zirimo kanyanga litiro200 mu karere ka  Gasabo na Gisagara.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Supt,Modeste Mbabazi yavuze ko hafashwe n’abantu batandatu bakekwaho ibyo byaha akaba ashimira abaturage uruhare runini bagaragaza mugutanga amakuru ari nayo atuma ibyo byose bifatwa ndetse n’ababicuruza.

Supt. Mbabazi yavuzeko ko ibiyobyabwenge ari kimwe mubituma habaho ibindi byaha bitandukanye harimo urugomo,ubujura n’ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye kugitsina n’iryo mungo.Ikindi kandi bishobora no gukurura ubusambanyi buvamo indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina, gutawara inda zidateganyijwe,gushaka imburagihe,gucikiriza amashuri n’ibindi.

Supt. Mbabazi yongeyemo agira ati “biragaragara ko ibyo byaha bigenda bigabanyuka ariko intego ya polisi y’u Rwanda  ni iyo kubica burundu no guhana ababicuruza  kandi ninayo ntego y’igihugu cyacu muri rusange”
Akaba ahamagarira abaturage bose muri rusange gufatanya muguhashya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitemewe hatangwa amakuru kubabikoresha.