Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika mu gihe bari mu birombe

Ubu butumwa bwo kugira inama abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu buje nyuma y’uko mu karere ka Rutsiro umurenge wa  Murunda, akagari ka Kirwa abantu 2 bagwiriwe n’ikirombe kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Werurwe 2015.

Abagwiriwe n’ibirombe akaba ari Marcie Ndahimana w’imyaka 42 na Samuel Hakizimana w’imyaka w’imyaka 37 bakoreraga sosiyete yitwa METROCOM.Ltd ubwo bari mu kirombe bacura amabuye hanyuma ikirombe kiza kuriduka kibagwaho bahita bapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu intara y’iburengerazuba Superintendent (SP) Emmanuel Hitayezu akaba asaba abakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari mu masosoyete y’ubucukuzi ko nabo bajya bamenya ubuzima bwabo mbere y’uko bishora ahantu hatameze neza kuko bishobora kubaviramo urupfu.

Yasabye by’umwihariko abafite sosiyete zicukura amabuye y’agaciro kujya batunganya neza inzira z’aho abakozi babo banyura mu birombe bacukura amabuye, kandi ibirombe bitagikoreshwa bigasibwa.

Yibukije kandi ba nyiri sosiyete  zicukura amabuye y’agaciro gushyira abakozi babo mu bwishingizi kandi bakanubahiriza amategeko yose basabwa na Leta; bakajya babanza no gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi  kugira ngo harebwe niba bitateza impanuka.

Arabasaba kandi abakora umurimo wo gucukura mu birombe kujya bakorana na Minisiteri y’umutungo kamere hamwe na Rema kugirango habeho kubungabunga ibidukikije no kubirida kandi bagakoresha ibikoresho bigezweho.