Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika kuko ibirombe bishobora kubagwira

Ubu butumwa bwo kugira inama abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino kwitwararika, buje nyuma y’uko mu karere ka Gakenke ku itariki ya 20 Werurwe 2015 abantu 3 bagwiriwe n’ikirombe maze babiri bagahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa saba z’amanywa, ikaba yarabereye mu kirombe cya Sosiyete yitwa SEMIRWA y’uwitwa Placide Gaju, giherereye mu Mudugudu wa Bushama mu Kagari ka Mbirima, Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke

Nyuma yo kubona iyi mpanuka ibaye bamwe mu bandi bacukuzi  bari imusozi bihutiye gutabaza ari nabwo Polisi ndetse n’abaturage batuye hafi aho bahegeraga bagahita batangira ibikorwa by’ ubutabazi.  

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko ngo  babiri muri abo bagwiriwe n’icyo kirombe bahasize ubuzima undi umwe ashobora gusoka muri icyo kirombe ari muzima ariko afite ihungabana byatumye yoherezwa ku bitaro bya Ruli kwitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, yavuze ko aba bacukuzi bari bujuje ibyangombwa byose bibemerera gukora ubucukuzi harimo ubwishingizi bw’abakozi n’imyambaro yabugenewe yambarwa mu kazi.

Nyamara yasabye abakora ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubikora kinyamwuga bakoresha ibikoresho bigezweho, aho yagize ati: "Iyo urebye uburyo bariya bacukuzi bakora akazi kabo, usanga badakora ubucukuzi bugezweho, bakoresha amapiki, amasuka n’ibindi bikoresho gakondo. Inama twatanga ni uko abacukuzi bashaka ibikoresho bigezweho abahabwa akazi nabo bakita k’umutekano w’ubuzima bwabo”.

CIP Hakizimana atangaza ko Polisi igiye kurushaho gukorana n’ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze bagahugura abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bagangurirwa abakora ako kazi kukanoza hagamijwe kurinda ko ubuzima bw’abaturage bukomeza kuhatakarira”.

Yasoje aburira abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye mu birombe gucika kuri iyo ngeso kuko usibye no kuba ibirombe byabagwira bakahasiga ubuzima, ngo n’amategeko abahana arahari ku buryo Polisi  itazabihanganira na rimwe ahubwo izajya ibafata ibashyikirize inzego z’ubutabera.