Ubu butumwa bwo kugira inama abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino kwitwararika buje nyuma y’uko mu karere ka Ruhango umurenge wa Mwendo akagari ka Mutara umuntu 1 agwiriwe n’ikirombe tariki ya 14 Nzeri agahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, ubwo uwitwa Musengayire Evalde w’imyaka 25 yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Colta mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’umurenge wa Mwendo Habimana Felicien yasabye abantu kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kuko iyo ugize ibyago ugahuriramo n’impanuka kandi nta bwishingizi ufite bigira ingaruka kuri wowe no ku muryango wawe muri rusange.
Yasabye kandi abakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari mu masosoyete y’ubucukuzi ko nabo bajya bamenya ubuzima bwabo mbere y’uko bishora ahantu hatameze neza kuko bishobora kubaviramo urupfu. Yagize ati, “Ntabwo amafaranga yaboneka mu gihe umuturage adafite ubuzima”.
Habimana kandi yasabye ba nyiri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro gushinganisha abakozi babo muri za sosiyete z’ubwishingizi kandi bakanubahiriza amategeko yose basabwa na Leta. Yanabasabye kujya babanza no gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi kugira ngo harebwe niba bitateza impanuka ku buryo binaviramo impfu za bamwe.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP) Thomas Twahirwa, we yasabye by’umwihariko abafite sosiyete zicukura amabuye y’agaciro kujya batunganya neza inzira z’aho abakozi babo banyura mu birombe bacukura amabuye, kandi ibitagikoreshwa bigasibwa.
Yakomeje aburira abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye mu birombe gucika kuri iyo ngeso kuko nta bumenyi n’ibikoresho byo gucukura baba bafite, ikindi ubishaka akegera amasosiyete aba yaratsindiye isoko ryo gucukura amabuye y’agaciro akamuha akazi, kuko yo aba afite ibikoresho, kandi usibye no kuba ibirombe byabagwira bakahasiga ubuzima, n’amategeko abahana arahari ku buryo Polisi itazabihanganira na rimwe, ahubwo izabafata ikabashyikiriza inzego z’ubutabera.
Yasoje asaba abaturage bari mu mashyirahamwe acukura ayo mabuye kutayacukura mu kajagari, bakirinda kuyacukura mu masaha y’ijoro, kuko nabo hari igihe ibirombe byabagwira bakaba bahasiga ubuzima.
Kinyarwanda
English











