Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi aragira inama abanyarwanda kwirinda guta umwana cyangwa kumutererana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.
Ibi SP Mbabazi yabivuze nyuma y’aho tariki ya 27 Mata, umuturage witwa Uwimana Richard utuye mu kagari ka Karambo, umurenge wa Gatenga akarere ka Kicukiro atoreye umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’amezi 2 hafi y’urugo rwe aho yari yatawe na nyina kugeza n’ubu utaramenyekana.
SP Mbabazi yagaye iki gikorwa cya kinyamaswa aho yagize ati:”Sinumva ikintu na kimwe cyatuma umuntu ata umwana yibyariye, niyo yaba yarasamye inda ku buryo butateguwe, umuti si ukwihekura cyangwa guta uwo mwana, ahubwo yasaba ubufasha aho kwihekura cyangwa guta umwana w’inzirakarengane”.
Yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe, anavuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe umuti atari ukwihekura cyangwa guta umwana, kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.
Yasoje asaba ababyeyi n’abandi bita ku bana b’abakobwa ndetse n’umuryango nyarwanda, kudatererana abakobwa batwaye inda mu buryo butateguwe, ahubwo bakabitaho, bakabafasha mu gihe batwite, na nyuma yo kubyara, kugira ngo badatekereza gukuramo inda cyangwa guta abana nyuma yo kubabyara.
Polisi ikaba igishakisha uyu mubyeyi gito wakoze iki gikorwa cya kinyamaswa. Mu rwego rw’amategeko, ingingo ya 231 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu gika cyayo cya mbere ivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikoresha undi, umutererana cyangwa ubikoresha undi, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000Frw) kugeza ku bihumbi ijana (100.000Frw).
Naho igika cya 2 cy’iyo ngingo kivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hihishe, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw).
Kinyarwanda
English











