Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda iragira inama ababyeyi kwirinda icyaha cyo guta no gutererana umwana

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’burengerazuba, Superintendent Emmanuel Hitayezu, aragira inama abanyarwanda kwirinda guta umwana cyangwa kumutererana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Ibi SP Hitayezu  yabivuze nyuma y’aho ku tariki ya 1 Nyakanga, mu karere ka Karongi umurenge wa Gishyita akagari ka Cyanya, hatoraguriwe uruhinja ruri mu kigero cy’ibyumweru bibiri.

Nkuko Polisi muri aka karere ibitangaza ngo uyu mwana yaba yari amaze isaha yatawe mu murima w’ikawa, akaba yaratoraguwe n’abana bari bagiye gusenya inkwi.

Polisi muri aka karere ivuga ko uyu mwana yatawe n’uwitwa Ujeneza Jeannette ufite imyaka 17, uyu mukobwa akaba kandi yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Akimara gutoragurwa, uyu mwana yahise ajyanwa kuri posite de santé ya Cyanya kugira ngo yitabwe n’abaganga cyakora nyuma yo gusanga nta bibazo by’ubuzima yari afite, uyu mwana ngo yahise ajyanwa mu rugo ry’umuturage aho arimo kurererwa kugeza ubu.

Nyina w’uyu mwana, ubusanzwe ubana n’ababyeyi be mu murenge wa Mubuga, yemera ibyo akurikiranyweho akaba anabisabira imbabazi, kuri ubu afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanya mugihe iperereza rigikomeje.

Sup Hitayezu yagaye iki gikorwa cya kinyamanswa aho yagize ati, “Sinumva ikintu na kimwe cyatuma umuntu ata umwana yibyariye, niyo yaba yarasamye inda ku buryo butateguwe, umuti si ukwihekura cyangwa guta uwo mwana, ahubwo yasaba ubufasha aho kwihekura cyangwa guta umwana w’inzirakarengane”.

Yagiriye inama urubyiruko rw’abakobwa kwirinda kwishora mu busambanyi dore ko ibi ari nabyo bitera ingaruka zirimo gutwara inda zidateganyijwe bityo abazitwite nyuma bakazikuramo cyangwa bagata impinja.

nyuma ugasanga Yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe, anavuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe  umuti atari ukwihekura cyangwa guta umwana,  kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.

Yasoje asaba ababyeyi n’abandi bita ku bana b’abakobwa ndetse n’umuryango nyarwanda, kudatererana abakobwa batwaye inda mu buryo butateguwe, ahubwo bakabitaho, bakabafasha mu gihe batwite,  na nyuma yo kubyara, bityo kugira ngo hirindwe ibibazo bijyanye no gukuramo inda no guta impinja.

Ingo ya 231 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 1, iteganya ko, umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikoresha undi, umutererana cyangwa ubikoresha undi, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).