Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho ifatiye umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo, akekwaho gusiga atwitse umwana yareraga.
Uyu mukobwa witwa Murekambanze Donatille yakoraga akazi ko mu rugo kwa Bahati Gilbert utuye mu kagari k’Isangano, umurenge wa Kicukiro, akarere ka Kicukiro, akaba yaratwikishije ipasi ku ijosi no mu bitugu umwana w’umwaka n’igice yareraga witwa Hirwa Jonathan.
Nk’uko Polisi ya Kicukiro ibitangaza ngo uyu mukozi yakoze aya mahano ku itariki ya 7 Gicurasi, nyuma y’aho yari amaze kunywa urumogi rukamutera gukora aya marorerwa.
Amaze gukora aya mahano, yasize uyu mwana arira ajya kwihisha kwa Mukuru we utuye mu murenge wa Kanombe, nyuma y’aho ajya kwihisha ku wundi mukuru we utuye mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge akaba ariho yafatiwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi.
Murekatete Donatille akimara gufatwa, yiyemereye ko ariwe wabikoze, kandi ko ntacyo yapfaga n’abo muri urwo rugo bari bamaranye amezi 2, akanavuga ko ibyo yakoze yabikoze atabigambiriye, ahubwo ari ukubera urumogi yari yanyweye rwari rwamugize nk’umusazi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police (CIP) Athanase Karango akaba agira inama ababyeyi gukoresha abakozi bazi neza, bakabaka ibyangombwa ku buryo n’uwakora icyaha bamenya aho bamubariza.
Yakomeje asaba ababyeyi kandi kudatwarwa n’akazi ngo bibagirwe uburere bw’abana babo.
CIP Karango yagize ati:” Turasaba ababyeyi kwirinda uburangare cyane cyane muri iki gihe ababyeyi benshi bahugiye mu kazi kamara amasaha menshi,ingendo za hato na hato z’akazi cyangwa z’ubucuruzi,abajya gukomeza amasomo nyuma y’amasaha y’akazi n’ibindi byose bituma umubyeyi aboneka igihe gito mu rugo”.
Yasoje avuga ko ko muri iki gihe usanga uburere bw’abana busa nk’aho bwahariwe abakozi bo mu ngo, akaba ariho abana bigira ingeso n’imico mibi, n’abagizi ba nabi bakahabategera kuko baba babona nta gikurikirana,ahubwo umubyeyi akibuka gukurikirana umwana ari uko amubonyeho ingeso mbi zikabije, yahohotewe cyangwa yahuye n’ikibazo runaka .
Kinyarwanda
English











