Akarere u Rwanda ruherereyemo k’imisozi miremire, hari igihe hagaragara ibihe by’imvura ivanze n’imiyaga, imirabyo ndetse n’inkuba. Ibi bishobora gutera imyuzure n’inkangu; ndetse hari aho inkuba zihitana ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo
Urugero ni aho mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa 19 Ukwakira mukagari ka ka Muharuro umurenge wa Gashaki akarere ka Musanze inkuba yakubise uwamahoro Focas wimyaka 34 na Muhoza Joseph na Mushimiyimana Sandrine bo mu kagari ka Kibirizi umurenge Rubengera akarere ka Karongi bose bagakomereka bikomeye.
Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze ikubitana ryazo rigatanga izindi ngufu zo mu bwoko bw’amashanyarazi; aribyo twumva cyangwa tubona bikubita nk’inkuba n’imirabyo. Ibi nibyo bikomeretsa cyangwa bikica uwo bihuye nawe.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u rwanda igira inama abaturage uko bakwitwara kugira ngo bugabanye ubukana n’ingaruka bishobora kubagiraho. Mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo abaturage barasabwa ibi bikurukira: Kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, kwirinda kugama ahantu hari amazu ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba. Kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba, ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, umutaka, ferabeto (Fer a beton),n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye,
Igihe uri mu modoka; ibuka gufunga ibirahure byose, kwirinda gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo ibyuma bya giriyaje (Grillages), kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa se ibindi bikoresho bikoze mu byuma.
Niba wumvise inkuba uri mu ishyamba, ibyiza ni ukuguma hagati ukirinda kujya mu nkengero zaryo. Kwirinda koga, kuguma cyangwa kugenda mu mazi mu gihe cy’inkuba. Abana bakunda gukinira mu bidendezi by’amazi bakabyirinda; kwirinda gukandagira mu mazi mu nzu ukoropa cyangwa umesa.
Kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa aribyo bita ascenceur (lift) igihe cy’imirabyo n’inkuba. Kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako yawe ifite “akarindankuba” (paratonerre). Kwirinda kuryama hasi ku butaka kuko byakurura gukubitwa n’inkuba. Niba uri ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita. Gukoresha ibyuma birinda inkuba (paratonnerre) ku nyubako.
Kurinda ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi hifashishwa ibyuma byabugenewe.
Kinyarwanda
English











