Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda Iraburira Abatwara Amagare Kwirinda Gufata Inyuma Hibindi Binyabiziga

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bose bakoresha umuhanda cyane cyane abatwara amagare ku mihanda nyabagendwa nka kaburimbo kujya bitwararika kwirinda impanuka zikomoka ku burangare.

Ibi bikaba bireba  cyane cyane abatwara amagare, aho benshi muri bo bafata inyuma hibindi binyabiziga nka amakamyo  iyo bageze ahaterera kugirango bihute, ibi bikaba byateza impanuka zitandukanye igihe umwe muribo ashatse guhagarara.

Hakaba kandi hari igihe imodoka nini cyane cyane amakamyo aba yikoreye amabuye ashobora no kumanuka akagwira abo bantu baba bafashe inyuma y’ikinyabiziga .

Ibi bikaba bikunze kugaragara cyane cyane mu misozi miremire,hakaba hari n’igihe abana bato burira ibinyabiziga bigenda bikaba byateza ibyago nki mpanuka.

Ababyeyi , abarenzi  ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bakaba basabwa kujya bita kuburere bw’ abana ndetse nokugira inama buri wese ugaragayeho iyo mwifatire idazazwe yose yateza impanuka mu mihanda nyabagendwa.

Iyi foto ikaba yarafotorewe ku musozi washyorogi aho abasore babiri bari bafashe inyuma y’ikamyo ahaterera kandi bakaba barashiraga ubizima bwabo mukaga. Kwirinda Biruta Kwivuza.