Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda ikorera mu ntara y'amajyaruguru iri gusanira inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Polisi y'u Rwanda ikorera mu ntara y'amajyaruguru  iri gusana inzu ya Mukamugema Annonciata, ufite imyaka 55, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utishoboye, utuye mu kagari ka Cyabararika, mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze.

Uretse kumusanira inzu ye aho yangiritse, Polisi ikorera muri iyi ntara, iri kumwubakira  kandi igikoni, ubwiherero n'ubwogero. Polisi y'u Rwanda ikorera muri iyi ntara yatanze ibikoresho biri gukoreshwa cyangwa bizakenerwa muri iki gikorwa , birimo , sima, umucanga, amatafari, n'amabuye.

Ibi bikoresho, bifite agaciro ka miriyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, byaguzwe ku nkunga yatanzwe n'abapolisi bakorera muri iyi ntara.

Atangiza iki gikorwa ku mugaragaro ku itariki 12 Mata 2015, umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda muri iyi Ntara, Chief  Supt. of Police (CSP), Dismas Rutaganira, yagize ati:" Mu gihe twibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ngombwa kuba hafi y'abacitse ku icumu, kubahumuriza, kubafata mu mugongo, no kubafasha , mu rwego rwo kugirango badaheranwa n'agahinda."

Yasabye buri wese mu bushobozi bwe, kubaba hafi no kubafasha kwigira kandi  yizeza abaturage b'iyi Ntara umutekano usesuye ariko kandi abakangurira kugira uruhare mu kuwusigasira, batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora kuwuhungabanya.

Umuyobozi w'ingabo mu karere ka Musanze, Lt Col. Paul Matonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muhoza, Sebashotsi Jean Paul, Umuyobozi wungirije wa gereza ya Musanze, Senior Inspector of  Prison (SIP), John Mazimpaka, n'abaturanyi ba Mukamugema, bifatanyije na Polisi y'u Rwanda muri iyi ntara kuri uwo munsi wa mbere wo gutangiza iki gikorwa.

Ashimira Polisi ku gikorwa iri kumukorera, Mukamugema yagize ati,"Bana banjye, sinabona amagambo yo kubashima. Dore nyuma y'inka norojwe na Polisi y'u Rwanda nahaye akazina ka "Mutekano", munsaniye aho mba, munyubakiye ubwiherero, ubwogero n'igikoni. Imana yonyine izabampembere."