Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yangije litiro 900 z’inzoga z’inkorano

kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Ukuboza Polisi ikorera mu karere ka nyanza yangije inzoga z’inkorano zigera kuri litiro 900 zizwi ku izina ry’ibikwangari.

Ibi bikaba byarabereye mu murenge wa Busasamana,akagari ka Kigarama.

Senior Superintendent of Police (SSP), Francis Muheto uyobora Polisi muri ako karere akaba yahaye ubutumwa abaturage bari bateraniye aho, maze abasaba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge cyane cyane kwirinda kunywa inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge.

Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe kuko bituma habaho gukumira ibyaha bitaraba kandi bigafasha mu gucunga umutekano.

Yababwiye ko umuntu wanyoye izi nzoga z’inkorano aba meze nk’umusazi iyo amaze gusinda kuko atangira kwishora mubusambanyi,gufata bangore n’abana kungufu ndetse bakagira n’urugomo rwahato na hato.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Busasamana Arthur Ndorimana, yashimiye Polisi y’u Rwanda kunama idahwema kugira abaturage ishinzwe kurinda kandi ikanabakangurira kwicungira umutekano aho batuye,maze abakangurira gukaza amarondo kugirango bakomeze kugira umutekano urambe.