Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga mu mashuri yigisha abanyeshuri ububi bw’ibiyobyabwenge

Urubyiruko  ruza ku isonga mu bishora mu biyobyabwenge nk’uko imibare ibigaragaza. Ni nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda  ifatanya n’izindi nzego gukangurira abaturage kwirinda kubinywa no kubicuruza.

N’ubwo ikora ubwo bukangurambaga  hirya no hino mu gihugu; ikaba yibanda cyane mu bigo by’amashuri bamwe barenga ku nama bagirwa bagakomeza kubyishoramo.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo kurwanya inyobwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko harimo kuba yarashyize mu bigo by’amashuri  amahuriro agizwe n’abanyeshuri  bakangurira bagenzi babo kubyirinda. Ibi byiyongera ku bukangurambaga ikora mu bigo by’amashuri, aho iganiriza abanyeshuri ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 2 Nyakanga Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rusizi na Ngoma yaganirije abanyeshuri bagera kuri 700 biga mu Bigo bibiri ku bubi  bw’biyobyabwenge, inabakangurira kubyirinda.

Ubwo bukangurambaga bwabereye mu  Rwunge rw’amashuri rwa Kanazi ruri mu karere ka Ngoma n’abo mu ishuri ryitwa Jull Balham ryo mu karere ka Rusizi.

Aganira  n’abiga muri Jull Balham, umupolisi ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rusizi, Inspector of Police (IP) Victoire Mukantagara yababwiye ko kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge  bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora; kandi ko bitera uburwayi butandukanye.

Yagize ati," Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Uwabinyoye akora ibyaha  kubera ko nta mutimanama aba afite. Ntushobora gutsinda mu ishuri; cyangwa ngo ugire icyo wimarira mu buzima unywa ibiyobyabwenge. Mwirinde kubyishoramo niba mushaka kugira ahazaza heza."

IP Mukantagara yabwiye abo banyeshuri ko kubyishoramo bishobora kandi kubatera kwishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kureka ishuri no kuba ababyeyi imburagihe.

Ubu butumwa bwo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge ni nabwo bwo umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Sake, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Damascene Habiyakare yagejeje ku banyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kanazi.

Mu gihugu hose hamaze gushyirwaho amahuriro arenga igihumbi yo kurwanya ibyaha; kandi 90%  ari mu bigo by’amashuri.