Polisi y’u Rwanda itanga ibiganiro mu bigo by’amashuri byibanda ku kwereka abanyeshuri ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, ikanabakangura kubyirinda nk’uburyo bwo gufatanya n’izindi nzego kurwanya no gukumira inyobwa n’ikoreshwa ryabyo nyuma y’aho bigaragariye ko urubyiruko ruza ku isonga mu babyishoramo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ( ku wa gatanu no ku wa gatandatu) Polisi yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga mu bigo icumi byo mu turere twa Musanze, Rulindo na Nyanza.
Rulindo
Ibiganiro ku kwirinda kwishora mu biyobyabwenge Polisi yabigiranye n’abiga kuri Institut Baptiste de Buberuka (IBB), College Foundation Sina Gerard, n’abo mu Ishuri ryisumbuye rya Rutongo.
Nyanza
Muri aka karere ikiganiro ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge Polisi muri aka karere yakigiranye n’urubyiruko rwiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kaganza.
Musanze
Abanyeshuri bahagarariye abandi muri Ecole des Sciences de la Santé de Ruhengeri (ESSA – Ruhengeri ) ITB - Ruhengeri, Urwunge rw’amashuri rwa Kabaya, Sunrise High School, Saint Vincent n’Urwunge rw’amashuri rwa Muhoza ni bo bahawe ubutumwa ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; banasabwa kubugeza kuri bagenzi babo.
Mu biganiro Polisi yagiranye n’abo banyeshuri biga muri ibi bigo (10) yababwiwe ko ibiyobyabwenge nk’uko byitwa; biyobya ubwenge bw’ababinywa; hanyuma bakakora ibinyuranyije n’amategeko nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana.
Yababwiye ingaruka urumogi n’ibindi biyobyabwenge bigira ku ubinywa ; kandi ko kunywa ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora kubera ko bigabanya imbaraga z’umubiri z’ubinywa.
Polisi muri utu turere yasabye uru rubyiruko kuba Abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, inyobwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batungira agatoki Polisi ababikora.
Babifashijwemo na Polisi, Abanyeshuri mu bigo bitandukanye mu gihugu bashyizeho amahuriro yo gukumira no kurwanya ibyaha nk'ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry'abantu, ukwishora mu biyobyabwenge, kwangiza ibidukikije, n'ayandi. Hari n'aho abanyeshuri bashyizeho amahuriro yo gukumira SIDA no gutwita ku bangavu.
Indirimbo, imivugo n’amakinamico biri mu byo abanyeshuri bagize amahuriro yo gukumira ibyaha bacishamo ubutumwa bukangurira umuryango nyarwanda kubyirinda no gufatanya kubirwanya.
Kinyarwanda
English











