Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu yo kutishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko kuko bihanwa n’amategeko ndetse bikaba byangiza ibidukikije bityo bikagira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abaturage.
Uku kugira abaturage inama yo kureka ibikorwa bibi byavuzwe hejuru bije bikurikira ugufatirwa mu bikorwa kwa bamwe. Urugero twatanga ni urwabaye mu minsi mike ishize aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero, yafatiye mu mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Kageyo imodoka Daihatsu RAB 841I, yari itwawe n’uwitwa Nsanzimana JMV, yari itwaye amabuye y’agaciro yitwa Amethyst, yari ivanye mu ishyamba rya Gishwati.
Byabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 10 Nzeli 2015, ubwo Polisi yahawe amakuru ko hari imodoka ivuye muri Gishwati, ahasanzwe hacukurwa aya mabuye ku buryo butemewe n’amategeko, ikaba yari ivuye kuyagura n’abo bacukuzi batemewe, nibwo yahitaga iyihagarika isanga itwaye toni imwe n’igice y’amabuye akoreshwa mu mitako yitwa Amethyst.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Theobald Kanamugire atangaza ko iyi modoka yasanganywe ibyangombwa byo kugura amabuye y’agaciro harimo n’ariya babasanganye ariko bakaba bari bayaguze n’abayacukuye bitemewe.
Yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari kimwe mu bizamura ku buryo bugaragara umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, bityo ko bukwiye gukorwa n’ababifitiye uburenganzira kandi nabo ntibakore ibyo amategeko atabemerera, kuko nko muri iri shyamba, ubu bucukuzi buhakorerwa bwangiza bikomeye ibidukikije.
Yongeyeho ko n’uwagira ibyangombwa byo gucukura amabuye bitamuha uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije kuko aba agomba kubikora hakurikijwe amabwiriza ajyanye no kubibungabunga, nko gusiba ibyobo by’aharangijwe gucukurwa no kuhatera ibiti n’ibindi bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no kuhasubiza uko hari hameze.
IP Kanamugire kandi yaboneyeho kwibutsa n’abacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ko bihanwa n’amategeko aho agira ati:" Abantu bakwiye kwirinda ibi bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora kuko akenshi baba badafite n’ibikoresho , hagira impanuka na ntoya ibabaho igahitana ubuzima bwabo.”
IP Kanamugire yarangije yibutsa abanyarwanda ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe, aha akaba yaragize ati:"Kuba umuntu yatahura amabuye y’agaciro mu murima we ntibimuha uburenganzira bwo kuyacukura, agomba kubihererwa uburenganzira".
Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











