Kuwa gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2013, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batatu bakaba bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, bose uko ari batatu bakaba bafatiwe mu turere twa Ngoma, Nyarugenge na Bugesera.
Umwe muri bo yafatiwe mu bikorwa by’ubushukanyi ku baturage ababeshya ngo bamuhe amafaranga ayabatuburire abe menshi. Abaturage bakaba aribo bamwifatiye maze babimenyesha Polisi nayo ihita umuta muri yombi.
Undi yafashwe arimo kugura ibintu mu iduka akoresha amafaranga y’amahimbano, nyuma y’uko nyir’iduka atamushize amakenga ku mafaranga yari afite. Uyu nyir’iduka afatanyije n’abaturage bari aho bahise bitabaza Polisi ihita imufata, ubu iperereza rikaba rikomeje ngo ukuri kujye ahagaragara ku byerekeranye n’inkomoko y’ayo mafaranga y’amiganano.
Kuri ibi byaha, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana ngo aha barashaka ay’iminsi mikuru ndetse bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu.
Arasaba kandi abaturage kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kwirinda ibihombo by’abaturage b’inzirakarengene no kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Yarangije yibutsa kandi ko icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.