Polisi y’u Rwanda ikomeje igikorwa cyo kurwanya ruswa, haba muri Polisi ubwayo n’ahandi hose igaragara hagamijwe kuyica burundu kuko igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Ni muri urwo rwego abantu 2 batawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015, bafatirwa mu karere ka Nyabihu ubwo bageragezaga guha ruswa abapolisi bari mu kazi kabo kugirango babakorere ibitemewe n’amategeko.
Dusingizimana Jonathan w’imyaka 37 na Nyirinkwaya Jacques w’imyaka 20 bafashwe ubwo bageragezaga guha ruswa abapolisi bari mu kazi.
Polisi ikorera muri ako karere ka Nyabihu yatangaje ko Dusingizimana yafashwe ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite Pulaki RAB 715 N.
Uyu Dusingizimana yahagaritswe n’umupolisi mu rwego rwo kureba ko ikinyabiziga cyujuje ibisabwa asanga imodoka ifite amapine ashaje; mu gihe agiye kumuhana nibwo uyu mushoferi yahise ashaka kumuha ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda (2,000Frw), ahita amufata ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Jomba.
Nyirinkwaya nawe, umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Pulaki RAC 749 S ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, nawe akurikiranyweho gushaka guha ruswa y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000Frw) umupolisi wari uri mu kazi ubwo yamuhagarikaga agiye kumuhana kubera ko yari ipakiye ibirenze ubushobozi bw’imodoka yari atwaye.
Iri fatwa ry’aba bashoferi rije nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda kuva mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize kugeza ubu imaze gufata abantu bagera kuri 200, biganjemo abashoferi, bakaba ahanini baba bishe amategeko y’umuhanda bagashaka guha ruswa abapolisi ngo batabahana.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yashimye aba bapolisi bafashe aba banyabyaha kuko bakomeje kugaragaza ubunyangamugayo no kurwanya ruswa, anagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.
SP Hitayezu yakomeje avuga ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse bakareba ko ibinyabiziga byabo byujuje ibisabwa n’amategeko.
Yabakanguriye kuba inyangamugayo, bakamenya ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.
Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda ku buryo umupolisi uyifatiwemo wese abihanirwa, byaba ngombwa akirukanwa muri Polisi y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











