Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje guta muri yombi abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo kubuza amahwemo abanyabyaha ariko cyane cyane abacuruza ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego guhera tariki ya 2 kugera kuya 8 uku kwezi mu karere ka Kicukiro hamaze gufatwa abakekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi, bose hamwe bakaba bagera kuri 214.

Kubata muri yombi byaje bikurikira icyemezo cy’inama y’umutekano y’Akarere ka Kicukiro, yari yafashe tariki ya 2 Kanama cyo gufata abanyabyaha batandukanye harimo abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’ inzererezi.

Guta muri yombi abo bose bikaba byarakozwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, abaturage ndetse na Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro.

Si muri Kicukiro gusa abanyabyaha nk’abo bahagurukiwe, kuko hari hashize iminsi mike no mu karere ka Nyarugenge abandi 117 bafashwe bakekwaho kunywa ibiyobyabwenge no kubicuruza ndetse icyo gihe hanafashwe n’abajura.

Bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge : Abafatiwe mu karere ka Kicukiro,  kuri uyu wa gatanu bahurijwe hamwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kicukiro, aho bagejejweho ubutumwa bubakangurira kureka ibiyobyabwenge, ahubwo bakibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo biteze imbere.

Abacururiza mu mihanda nabo bakanguriwe kugana amasoko bubakiwe ndetse bakaba banasezeranyijwe ko bazanasonerwa  imisoro mu gihe cy’amezi atandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent Urbain Mwiseneza yashimiye abaturage kuba bakomeje gufatanya na Polisi kugira ngo abanyabyaha bafatwe bityo bakagarurwa mu murongo mwiza.

Yavuze ko ubufatanye nk’ubwo buzakomeza kandi ko Polisi itazahwema gufata abadashaka kubahiriza amategeko y’igihugu, cyakora akaba avuga ko uruhare rw’abaturage rukenewe kugira ngo abo banyarwanda nabo bagaruke mu muryango nyarwanda baharanira kuba inyangamugayo.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage we yabwiye abafatiwe muri ibyo bikorwa ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi haba ku buzima bwabo ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yabashishikarije ko bagomba kubireka ahubwo bakajya batanga amakuru.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yabasezeranyije ko nibahinduka bakajya batanga amakuru afatika azatuma habaho gukumira no kurwanya ibyaha, bazabishimirwa ku buryo abazaba ku isonga bazahembwa amagare, za telefoni n’ibindi.