Tariki ya 13 Gicurasi, mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali (IPRC- Kigali riherereye mu karere ka Kicukiro, hatanzwe ibiganiro bishishikariza abanyeshuri bahiga n’abayobozi babo bagera kuri 600 kwirinda ibiyobyabwenge.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kicukiro Assistant Inspector of Police (AIP) Hamdun Twizeyimana, yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, abashishikariza kandi no gutanga amakuru ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge n’ababikoresha.
Yakomeje abasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge bikunda kuboneka mu turere batuyemo harimo Kanyanga, chief Waragi, n’ibindi, ndetse ababwira amazina akunze kwitwa inzoga z’inkorano harimo ibikwangari, muriture ,yewe muntu n’andi mazina bazita, maze abasaba kubyirinda bagashyira hamwe imbaraga kugirango bakumire ikoreshwa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.
Yababwiye ko abakoresha ibiyobyabwenge bateza umutekano muke mu ngo, aho usanga bishora mu rugomo, gutuma abantu barara badasinziriye ,gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha.
Hatanzwe kandi ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye kugitsina, icuruzwa ry’abantu n’ishimutwa ry’abana. Abanyeshuri baganirijwe amoko yihohoterwa, basobanurirwa uko aya mahohoterwa ahagaze mu Rwanda,banasobanuriwe ibyaha bitandukanye bigaragara mu ihohoterwa n’ibihano byabyo.
Nyuma y’ibiganiro, umwe mu banyeshuri Iradukunda Fabrice, yavuze ko asobanukiwe ububi bw’ibiyobyabwenge n’amoko yabyo, bityo akaba agiye gushishikariza bagenzi be kugaragaza uruhare rwabo mu kubyirinda, kuko bibicira ubuzima n’ejo hazaza habo heza, bikagira kandi ingaruka mbi ku myigire yabo.
Kinyarwanda
English











