Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa umuntu wese utunze intwaro ku buryo butemewe n’amategeko cyangwa n’undi wese uzi aho izo ntwaro ziri hose, ko yabimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zimwegereye.
Mu mwaka w’2009, Polisi y’u Rwanda yashyizeho igihe cy’ingana n’amezi 6 yo gukangurira abanyarwanda n’abaturarwanda batunze intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzisubiza k’ubushake.
Iki gitecyerezo cyabyaye umusaruro, kuko hari abazitanze, kandi ntawigeze ahanirwa ko yayitanze cyangwa ko yatanze amakuru y’aho izo ntwaro ziri.
N’ubwo hari abazitanze ariko, hari abavuniye ibiti mu matwi, na n’ubu bakaba bagitunze intwaro, akaba ari nayo mpamvu yongeye gukangurira abakizifite ko bazisubiza kuko ntawe ubihanirwa.
Ibi Polisi y’u Rwanda irabivuga kuko ifite ingero, kuko nko kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo mu karere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali, na Gicumbi yo mu ntara y’amajyaruguru, abaturage batanze amakuru y’aho babonye gerenade imwe imwe muri buri karere, maze umutwe wa gisirikare ushinzwe gutegura ibisasu ukajya kuzitegura.
Polisi y’u Rwanda kandi irabwira abanyarwanda ko niba hari abashobora kugira ubwoba bwo kuzitanga, Polisi yabashyiriyeho nimero itishyurwa ariyo 112, aho umuntu ashobora guhamagara akaranga aho azi intwaro nk’izi.
Ikindi kandi, Polisi iributsa ko umuntu ufite intwaro atabifitiye uburenganzira, akaba ashaka kuzisubiza ko ashobora no kuzishyira ahantu hagaragara kugira ngo inzego z’umutekano zizazijyane aho zigomba kuba, ari nako Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage ko badakwiriye gukora ku kintu icyo aricyo cyose batazi kuko gishobora kuba ari igisasu, bityo kikaba cyabavutsa ubuzima.
Polisi y’u Rwanda iributsa kandi ko gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa kwanga gutanga amakuru y’ahaherereye intwaro ku buryo butemewe ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko ingingo ya 671 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.