Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abantu kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze , irasaba abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishobora kubatera ingaruka zitandukanye ndetse bikaba binangiza ibidukukije.

Ibi byavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira ku itariki ya 15 Kanama, nyuma y’aho abantu 4 bagwiriwe n’ikirombe mu kagari ka Cyabagarura umurenge wa Musanze.

IP Gasasira yavuze ati:”ku itariki ya 14 Kanama, abagabo 4 binjiye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bafite injerekani irimo lisansi bagirango bayikoreshe mu gutwika urutare ngo rworohe babone uko barumena bakomeze gucukura.”

Yanavuze ati:”Bamaze gucana umuriro ngo batwike urwo rutare babone uko barumena, umwotsi wabaye mwinshi babura uko basohoka, abandi bagenzi babo 8 bashatse uko babafasha gusohokamo ariko ntibyabakundira ahubwo nabo  barahakomerekera.

Yavuze kandi ati:”Ntitwakwemeza niba bapfuye cyangwa niba bakiri bazima, ariko itsinda ribishinzwe rirakora  ibishoboka byose ngo bagere kuri abo bahuye n’iki kibazo.”

Ababuze uko basohoka ni Nzigiyimana Sixbert ariwe nyir’ikirombe, Kamanzi Jean de Dieu, Mbarushimana uzwi ku izina rya Kazungu, na Nambajimana Calliope.

Yakomeje avuga ati:”Mu gihe tugishakisha aba bahezemo, turasaba abantu kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko,, kuko bigira ingaruka mbi nyinshi. Ushaka gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro aba agomba gusaba ibyangombwa mu buyobozi bubishinzwe, agakorera mu mashyirahamwe nk’abandi.”

Mu mwaka wa 2009 Nzigiyimana yari yarahawe icyangombwa cyo gukora ubushakashatsi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko nticyari icyo kuyacukura, akaba yaragombaga kugaruka mu buyobozi agahabwa icyangombwa cyo gucukura amabuye, ariko we akaba yarahise atangira gucukura nta cyangombwa none bikaba byavuyemo iyi mpanuka.”

Yasoje avuga ati:”Abantu bakwiye kureka kwishora mu mirimo itabafitiye inyungu kandi igira ingaruka nyinshi nk’iyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, dore ko ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko.”