Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda ikomeje gukangurira abaturarwanda kwirinda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yakanguriye abaturage  gukomeza gusigasira umutekano w'aho batuye no gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora kuwuhungabanya.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 10 Mata 2015, kuri radiyo Izuba, ikorera mu karere ka Ngoma.

Mu byaha IP Kayigi yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda,  kurwanya no gukumira, harimo, ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994, ivangura n'amacakubiri n'amagambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati:" N'ubwo Polisi y'u Rwanda idahwema gukangurira abaturarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo, hari abantu bake bagipfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

IP Kayigi yavuze ko  ku itariki 11 Mata, 2015, hari urupapuro rwasanzwe mu rugo rw'umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu murenge wa Zaza, rwari rwanditseho amagambo agaragaza ko abacitse ku icumu bo muri urwo bakabaye baratsembwe bose. IP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo nyiri kurwandika afatwe.

Yavuze ko, kuri uwo munsi kandi, Musengimana Leonidas na Matabaro Theoneste, batuye mu kagari ka Gako, mu murenge wa Kibungo, bavuze ko, nk'Abadivandisiti b'umunsi wa karindwi, imyemerere yabo itabemerera, baba bo, ndetse n'imiryango yabo, kwitabira no kubahiriza gahunda za Leta, nk'inama, gufata indangamuntu, no kwitabira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo kubera ko ari ibimemyetso by'imperuka. IP Kayigi yavuze ko  abo bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.

Yakanguriye abaturage kujya bitabira ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo Abatutsi bayirokotse.

Yabakanguriye kandi gushyiraho ingamba zo kurushaho gucunga umutekano w'ibintu byabo, cyane cyane mu gihe baba bari mu biganiro byo kwibuka kuko mu baba banze kubyitabita, hashobora kubamo abashobora kubiba muri icyo gihe batari mu ngo zabo.

Ingingo ya gatatu y'itegeko No 84/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy'ingegabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo, isobanura ingengabitekerezo ya Jenoside nk'igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry'uruhu hagamijwe: kwimakaza ikorwa rya jenoside; gushyigikira jenoside.

Ingingo y'135 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda ihanisha icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.