Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abanyarwandanda batunze inyamaswa zororerwa mu ngo, cyane cyane imbwa n’injangwe, kuzitaho bakazikingiza indwara zose kandi, bagakomeza kuzororera ahabugenewe kugira ngo zitagira abantu ndetse n’amatungo zirya zikabakomeretsa cyangwa zikabatera n’ubundi burwayi.
Ibi Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye kubisaba abaturage nyuma y’aho kuri uyu wa 15 Werurwe, mu masaha y’igicamunsi mu kagari ka Kabagesera umurenge wa Runda w’ akarere ka Kamonyi, ihene eshehatu zariwe n’imbwa zigapfa. Muri izo hene, enye ni iz’umuturage witwa Mukeshimana Manasseh naho izindi ebyiri ni iza Ndahayo JMV.
Nyuma y’ibi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yakanguriye abantu bose batunze imbwa kuzifata neza nk’andi matungo yo mu rugo, bakazitunga nk’uko amategeko abisaba harimo kuzishumika bakazirekera mu ngo zabo no kuzikingiza.
Yagize ati’’Abaturage turabashishikariza gukingirana imbwa zabo, kuko iyo batazishumitse zihinduka inzererezi aribwo zihungabanya umutekano w’abantu, tukababwira ko hafashwe umwanzuro ko izizajya zigaragara zizerera zizajya zikurwa mu bantu zikicwa.”
CIP Kayigi kandi yibukije abatunze izi mbwa ndetse n’injagwe kuzikingiza kandi zikavuzwa nk’andi matungo, kuko hari igihe zifatwa n’ibisazi zikaba zakomeretsa abantu zikanabanduza indwara.
Kuri iyi ngingo, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze baba ab’utugari, imirenge n’uturere, gukomeza gukangurira abaturage gahunda yo gukingiza bene ayo matungo atunzwe n’abaturage bayobora, ndetse aho izo mbwa zigaragaye bakamenyesha inzego z’umutekano kugira ngo babafashe gukemura icyo kibazo.
Yarangije asaba abaturage ko igihe babonye imbwa cyangwa irindi tungo boroye ritangiye kuzana ibimenyetso by’uburwayi bakwihutira kurisuzumisha, kuko abenshi iyo bakingije itungo ryabo bumva ko byarangiye ridashobora kongera kurwara.
Kinyarwanda
English











