Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kutijandika mu bikorwa byo gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafatanye abasore babiri amafaranga y’amiganano agizwe n’amadorali  ya Amerika. Abafashwe ni  Nshimiyimana Védaste w’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Bushekero na Nkundabagenzi Jean Pierre ufite imyaka 27, we akaba akomoka mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Shyara.

Bose bakaba barafatiwe mu karere ka Nyarugenge ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Gicurasi 2015. Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge ivuga ko abo basore uko ari babiri, bafatanywe amadorali magana ane, agizwe n’inoti enye z’ijana, buri wese akaba yarafatanye inoti ebyiri mu gihe bajyaga kuyavunjisha.

Uwa mbere yafatiwe mu murenge wa Nyamirambo naho undi afatirwa mu murenge wa Rwezamenyo. Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, ikomeza ivuga ko abo basore bose biyemerera ko bafatanywe ayo madorali y’amahimbano, ariko bakaba bavuga ko bari bayahawe na bagenzi babo batagaragaza neza umwirondoro wabo w’umwimerere.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, ikaba ikomeza ivuga ko kugira ngo bafatwe, byaturutse ku baturage batanze amakuru ko abo basore bafite ayo mafaranga y’amakorano, bityo ku bufatanye n’abaturage bagahita batabwa muri yombi. Polisi ikaba itangaza kandi  ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,  Supt. Of  Police (SP), Modeste Mbabazi , akaba ashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze.

Yagarutse ku ngaruka mbi  aya mafaranga mahimbano agira, haba k'uwayahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:"Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’ufashwe bikamuviramo gufungwa.

SP Modeste Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y'amiganano, akomeza  abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Yagaragaje ko uyabonye agahita abimenyesha inzego z'ubutabera abyibwirije adakurikiranwa kuri icyo cyaha.

Yabagiriye inama yo kujya buri gihe  basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay'amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe. Ku bw'umwihariko yakanguriye abacuruzi n'abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y'amahimbano.

Bariya basore baramutse bahamwe n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.