Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, yafatanye uwitwa Ndayambaje Innocent w’imyaka 39 y’amavuko, amafaranga y’amiganano agize n’inoti 38z’amafaranga 5000. Byabereye mu murenge wa Kagogo, mu kagari ka Nyamabuye mu ma saa munani y’amanywa aho yari agiye kugura icyayi muri resitora.
Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere , ikaba ikomeza ivuga ko kugira ngo bafatwe, byaturutse ku baturage batanze amakuru ko uyu mugabo afite ayo mafaranga y’amakorano, bityo ku bufatanye n’abaturage agahita atabwa muri yombi. Polisi ikaba itangaza kandi ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyarugurui, CIP André Hakizimana , akaba ashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze.
Yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k'uwayahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:"Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’ufashwe bikamuviramo gufungwa.
CIP Hakizimana yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y'amiganano, akomeza abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Yagaragaje ko uyabonye agahita abimenyesha inzego z'ubutabera abyibwirije adakurikiranwa kuri icyo cyaha.
Yabagiriye inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay'amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe. Ku bw'umwihariko yakanguriye abacuruzi n'abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y'amahimbano.
Uyu mugabo ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











