Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kutijandika mu bikorwa byo gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yafatanye, mu bihe bitandukanye abasore babiri amafaranga y’amiganano agizwe n’amadorali  ya Amerika. Abafashwe ni  Ndagijimana Egide w’imyaka 49  ukomoka mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama, mu kagari ka Kamombo, avuga ko yayahawe na Nzigira Salomon w’imyaka 35, bombi bakaba bafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Uyu Ndagijimana yasanganywe amadorali 400 y’Amerika, mu gihe uwo avuga ko yayamuhaye we, bagiye kumusaka bamusangana andi madolari agera ku 7600 y’Amerika , iperereza rikaba rikomeje ngo harebwe inkomoko nyayo y’ayo madolari.

Bose bakaba barafatiwe mu murenge wa Mahamaarikom mu bihe bitandukanye kuko uwafatanywe amadolari 400 yafashwe ku mugoroba wo ku itariki ya 6 Nyakanga 2015, mu gihe mugenzi we yafashwe bukeye ku italiki 7 Nyakanga.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, ikaba ikomeza ivuga ko kugira ngo bafatwe, byaturutse ku baturage batanze amakuru ko abo basore bafite ayo mafaranga y’amakorano, bityo ku bufatanye n’abaturage bagahita batabwa muri yombi. Polisi ikaba itangaza kandi  ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police(IP)Emmanuel Kayigi  , akaba ashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze.

Yagarutse ku ngaruka mbi  aya mafaranga mahimbano agira, haba k'uwayahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:"Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’ufashwe bikamuviramo gufungwa.

IP Kayigi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y'amiganano, akomeza  abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Yagaragaje ko uyabonye agahita abimenyesha inzego z'ubutabera abyibwirije adakurikiranwa kuri icyo cyaha.

Yabagiriye inama yo kujya buri gihe  basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay'amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe. Ku bw'umwihariko yakanguriye abacuruzi n'abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y'amahimbano.

Bariya basore baramutse bahamwe n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.