Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kurengera ibidukikije

Abagenda mu Mujyi wa Kigali n’abahakorera ibikorwa bitandukanye barakangurirwa na Polisi y’u Rwanda kurengera ibidukikije. Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, kuko hari ibikorwa bitandukanye byangiza ibidukikije haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu muri rusange.

Mu Mujyi wa Kigali mu minsi yashize, hari abantu banyuranye bagiye bafatwa bari muri ibyo bikorwa byangiza ibidukikije birimo; kwangiza ubusitani babwambukiramo ndetse rimwe na rimwe bakaba barahaciye inzira cyangwa se baganiriramo, guta amacupa ahabonetse hose hatabugenewe, kujugunya imyanda muri za ruhurura, guta impapuro ku muhanda, kwihagarika no gucira ahabonetse hose, kunywera itabi mu ruhame n’ibindi.

Umwe muri bo wafashwe witwa Niyitegeka Samuel yagize ati:” nari mpagaze muri ubu busitani ariko ndasaba imbabazi nzajya nkangurira abandi kutabwangiza”. Mugenzi we  witwa Rukundo Valens usanzwe ari umukanishi, basanze yogereza ibyuma by’imodoka muri ruhurura nawe nyuma yo gusobanurirwa ibibi byo kwangiza ibidukikije yiyemeje kutazongera kwangiza ruhurura yogerezamo ibyo byuma, asaba bagenzi be kubahiriza amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije.

 ACP Theos Badege avuga ko hari isano hagati ya Polisi n’ibidukikije cyane mu iyubahirizwa ry’umutekano w’abantu n’ibyabo, kuko iyo ibidukikije bitabungwabunzwe neza aribwo habaho imyuzure ndetse n’amazu akagwa; ibi bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

ACP Theos Badege yanagarutse ku byaha bimwe na bimwe birimo ugutwika amashyamba, kujugunya imyanda n’amacupa mu mazi no muri za ruhurura, ndetse n’urusaku rukabije. Yavuze ko hari amategeko abihana, asaba abantu  kubahiriza amategeko birinda ibihano birimo igifungo no gucibwa amande.

Yanaboneyeho kwibutsa ko hari ishami ryihariye muri Polisi y’u Rwanda ryagiyeho tariki ya 1 Kamena 2015 rishinzwe kurengera ibidukikije. Igikorwa cyo kurishyiraho kikaba cyaritabiriwe n’abafatanyabikorwa barimo,  Minisiteri y’umutungo kamere, ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), impuzamiryango y’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (ONE-UN), Umujyi wa Kigali n’abandi.

ACP Theos Badege yakomeje avuga ko muri uku kwezi kw’Ukuboza 2015, hakozwe ibikorwa byinshi byo gukangurira abaturiye umugezi wa Nyabarongo n’inzuzi ziwusukamo amazi kurengera inkengero zabyo, cyane cyane haterwa ibiti ndetse harindwa icukurwa ry’amabuye y’agaciro ritubahirije amategeko cyangwa rikorwa nabi. Yavuze ko iyo bitubahirijwe bituma amazi ya Nyabarongo aba igitaka bityo bikagira ingaruka mbi ku rugomero rutanga amashanyarazi kubera ko amazi aba yabaye make.

Mu gihe habayeho ibikorwa byo kwangiza ibidukikije, ACP Badege yavuze ko ubibonye yabimenyesha inzego zose ndetse na Polisi imwegereye, cyangwa se agahamagara kuri terefone 0788311007 y’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera ibidukikije rya Polisi y’u Rwanda riri mu ishami ry’Ubugenzacyaha.