Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gucunga umutekano w’irushanwa rya CHAN (Inkuru mu mafoto)

Polisi y’u Rwanda ihora iri maso kugira ngo hatagira ikintu icyo aricyo cyose cyabangamira irushanwa rya CHAN ririmo kubera ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi nk’uko bisanzwe, bakora imyitozo ihoraho, bakaba kandi bahora biteguye kuburizamo ikintu cyose cyabangamira iri rushanwa

ACP Twahirwa yagize ati:“Abapolisi bashyizwe mu bice byose iri rushanwa rya CHAN  riberamo,  baherekeza abakinnyi,  kandi kugeza ubu, nta kintu na kimwe kirarihungabanya ku buryo byatuma polisi itabara. Twishimiye uburyo abafana bakomeje kwitwara neza ku bibuga, tukaba twizeye ko iri rushanwa rizakomeza kugenda neza”.

Irushanwa rya CHAN rirabera ku bibuga bine aribyo: sitade Amahoro na sitade ya Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, sitade Huye mu karere ka Huye ndetse na sitade ya Rubavu mu karere ka Rubavu.

ACP Twahirwa yasabye abashoferi gutwara ibinyabiziga byabo bitonze, bakubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka iyo ariyo yose, ishobora guterwa n’umuvuduko ukabije, gutwara ikinyabiziga uvugira  kuri terefone ndetse no kunyura ku zindi modoka baciye ahantu hashobora guteza impanuka.