Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abandi bapolisi muri Haiti

Icyiciro cya 5 cy’abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsinagore 17 kizerekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Haiti (Minustah)kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nyakanga.

Aba bapolisi bakaba bayobowe na Chief Superitendent of Police (CSP) Freddie Murenzi.

Aba bapolisi bakaba bagiye gusimburayo abandi 140 bari bamazeyo igihe cy’umwaka, bakaba bazagaruka mu Rwanda ku itariki ya 4 Nyakanga.

Ubwo bahabwaga ubutumwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kamena, yabasabye kuzakora akazi kabo neza kugirango buzuze inshingano zibajyanye muri kiriya gihugu.

Yababwiye ko kugirango ibendera ry’u Rwanda rihore hejuru bisaba kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga no kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda n’iza Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.

Akaba yagize ati:” Mugiye mu gihugu cya Haiti gukomereza kubyo bagenzi banyu bari bariyo bakoze, berekana ubunyamwuga no gukunda igihugu, muzakomereze aho bari bagereje kandi muzabe ba ambasaderi beza”.

IGP Gasana yakomeje ababwira ko u Rwanda rwiyemeje kugarura amahoro n’umutekano , basangiza ubunararibonye bwa Polisi y’u Rwanda Polisi z’ibindi bihugu.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranasabwe n’umuryango w’abibumbye (UN) kuzohereza abandi bapolisi mu gihugu cya Sudani y’epfo no muri Centrafrique mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Aha yagize ati:” Ibi u Rwanda ruri kubigeraho kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse abanyarwanda bakaba baragaruriwe agaciro, mukaba musabwa kutazanduza iyo sura nziza y’u Rwanda”.

Uyoboye aba bapolisi . Chief Supt. Murenzi  yavuze ko bazakora ibishoboka byose  bagahagararira neza u Rwanda, buzuza inshngano zabo kandi bakazanafasha Polisi ya Haiti kwiyubaka.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaratangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye kuva mu mwaka wa 2005, kugeza ubu abapolisi barenga 2000 bakaba baramaze kuva muri ibyo bikorwa.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ikaba ifite abapolisi bagera kuri 600 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu 6 aribyo Sudani y’Amajyepfo, Cote d’Ivoire, Liberia, Guinea Bissau, Mali na Haiti no mu ntara  2 arizo  Darfur na Abyei.