Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yemeje ko Polisi y’u Rwanda igira uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro n’umutekano, haba mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi yose.
ACP Gatare yavuze ibi kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nzeri, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda (NURC) mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga w’amahoro n’umutekano wizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri buri mwaka, ikiganiro cyabereye muri Hotel Alpha Palace i Remera.
Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwaratereranywe n’umuryango w’abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aribyo bituma Leta y’u Rwanda yohereza ingabo na Polisi mu bihugu birimo amakimbirane ngo bitagera aho u Rwanda rwavuye.
Yavuze ko ari muri urwo rwego kuva 2004-2005 u Rwanda rwabaye urwa 1 mu kohereza abasirikare kugarura amahoro muri Darfour.
Yerekanye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga no kugarura amahoro, aho yavuze ko kugeza ubu ifite abapolisi mu bihugu 8, ikaba izatanga abapolisi bazajya mu mutwe w’inkeragutabara (Eastern Africa Standby Force), ikaba igira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abanyarwanda aho itanga umusanzu wayo muri gahunda za Leta harimo kurwanya nyakatsi, gahunda ya Gir’inka munyarwanda, ikaba igira uruhare mu guha abanyarwanda ubwisungane mu kwivuza, kubaka amashuri y’imyaka 12 y’ibanze n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Muri icyo kiganiro, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Dr. Habyalimana Jean Baptiste ayvuze amavu n’amavuko y’uyu munsi avuga ko uw’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti:”Uburenganzira bwa buri wese ku mahoro”.
Yakomeje avuga ko nta gikwiye gikwiye kuvutsa buri wese ubwo burenganzira muri aya magambo:”Buri wese akeneyae amahoro, kugirango tuyagereho buri wese agomba kumenya kuyatanga kuyaharanira no kuyabungabunga”.
Yavuze kandi ko mu gihe twishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera rusohoka mu ngaruka za jenoside, dukwiye gukomeza gufatana urunana duharanira kubaka ubunyarwanda, twirinda icyo aricyo cyose cyadusubiza inyuma, turebera hamwe ibyaha bibangamira amahoro aho dutuye binyuze mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yasoje avuga ko amahoro ari umurage tugomba guha abana bacu muri iki gihe ndetse n’ikizaza, aho yagize ati:”Ubumwe, kubaka ubwiyunge ni inkingi y’amahoro n’iterambere”.
Umuhuzabikorwa w’imiryango ishamikiye ku bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda Lamine Maneh yavuze ko Umuryango w’abibumbye ushingwa wari warihaye intego ko “Bitazongera ukundi (Never again), ariko nyuma yaho habaye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, akomeza avuga ko ntawe uyobewe ububi bw’intambara kuko igwamo inzirakarengane.
Yashimye umutekano ugaragara mu Rwanda, amahoro n’ubwiyunge abanyarwanda bamaze kugeraho ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro mu bindi bihugu.
Akaba yagize ati:”Umuryango w’abibumbye ushimira cyane u Rwanda kubera uruhare rugira mu kohereza ingabo na Polisi kugarura no kubahiriza amahoro mu bihugu birimo amakumbirane, ubwiyunge n’amahoro mufite sinshidikanya ko bizabageza ku majyambere arambye”.
Umunsi mpuzamahanga w’amahoro n’umutekano uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri, mu gitondo uzarangwa no gutera igiti cy’amahoro n’ibiganiro ku mahoro bizabera ku nteko ishinga amategeko, nyuma ya saa sita habeho urugendo rw’amahoro ruzava Kimihurura rugere kuri sitade nto i Remera, ahazakurikiraho igitaramo cy’amahoro.
Kinyarwanda
English










