Umusore ukomoka mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko afungiye kuri sitasiyo ya Remera aho akekwaho gutunga amafaranga y’amahimbano.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ibitangaza, ngo uyu musore w’imyaka 16 yafashwe ubwo yageragezaga kubitsa aya mafaranga akoresheje uburyo bugezweho bwa Mobile money, nibwo uwayikoreshaga yaketse uyu musore, yitegereza neza amafaranga amuhaye asanga ni amakorano.
Nawe yahise yitabaza abaturage bari hafi aho, nabo bamushyikiriza Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (SP) Modeste Mbabazi arasaba urubyiruko rumwe na rumwe by’umwihariko, kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu nabo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa.
SP Mbabazi yakomeje agira inama abantu bose bafite gahunda yo gukoresha amafaranga y’amiganano kubireka kuko Polisi iri maso kandi ko itazatinda kubashyikiriza ubutabera.
Yibukije ko kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano ari icyaha ginanwa n’amategeko.
Yongeyeho kandi ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, dore ko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga tutibagiwe igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ye ari amiganano. Abaturage barasabwa gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego cyane cyane batanga amakuru kugirango abanyabyaha batabwe muri yombi.
Kinyarwanda
English











