Umusore w’imyaka 30 ukomoka mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera aho akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amahimbano. Yafashwe tariki ya 24 uku kwezi afatanwa inoti icyenda z’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano.
Uyu musore yivugira ko ayo mafaranga yafatanywe ari aye koko, akongeraho ko yari yayavanye mu karere ka Nyarugenge ku muntu atavuga izina wayamuhaye amubwira ngo ajye kuyavunjisha abone gukira vuba.
Uyu musore uvuga ko asanzwe akora akazi katanemewe ko kugurisha imyenda agenda ayitembereza hirya no hino muri uyu Mujyi, avuga ko yafashwe ubwo yari mu kabari hanyuma agiye kwishyura ayo mafaranga y’amahimbano ntibyamuhira, kuko yahise atabwa muri yombi. Ariyemerera icyaha agasaba imbabazi akavuga ko aramutse agiriwe imbabazi akarekurwa atahirahira kongera kwishora muri ibyo bikorwa bibi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent (SSP) Urbain Mwiseneza arasaba abacuruzi kwitonda, cyane cyane abacuruza mu tubari n’abacuruza mu maduka bakajya bagenzura amafaranga bishyurwa cyane cyane mu masaha y’umugoroba ngo kuko aribwo abo batekamutwe babonamo icyuho cyo gutanga amafaranga y’amakorano.
Yavuze ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo harebwe niba nta bandi bakorana n’uriya wafashwe bityo nabo bashyikirizwe ubutabera.
SSP Urbain Mwiseneza arasaba kandi urubyiruko rumwe na rumwe by’umwihariko, kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amahimbano, kuko uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu nabo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa.
Yakomeje agira inama abantu bose bafite gahunda yo gukoresha amafaranga y’amiganano kubireka kuko Polisi iri maso kandi ko itazatinda kubashyikiriza ubutabera.
Yibukije ko kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano ari icyaha ginanwa n’amategeko.
Yongeyeho kandi ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, dore ko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga tutibagiwe igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ye ari amiganano. Abaturage barasabwa gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego cyane cyane batanga amakuru kugira abanyabyaha batabwe muri yombi.
Kinyarwanda
English











