Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko kubitwara banyoye ibisindisha biteza impanuka

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza Polisi yerekanye abantu 9 bafatiwe mu bice bitandukanye by?Umujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, bariya 9 bafashwe hagati ya tariki ya 17 na 22 Ukuboza 2021.

Hakizimfura  Emmanuel  ni umwe mubafashwe atwaye moto yanyoye ibisindisha,  yemeye ko yari yanyoye ibisindisha ubwo Polisi yamufataga.

Yagize ati ? Nafashwe kuwa Mbere tariki ya 20 Ukuboza, mfatirwa Kicukiro ahitwa Rwandex ntwaye moto ndimo gutaha mu rugo. Umupolisi yarampagaritse ansaba kureba ko ntanyoye ibisindisha mpushyemo dusanga mfite igipimo cya 2 cy?umusemburo wa Alukoro.?

Hakizimfura yagiriye  inama bagenzi be kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha,ibyo yakoze  yabisabiye imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yaburiye abatwara ibinyabiziga bakirenga ku mabwiriza bagatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Yagize ati? Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ni kimwe mu biteza impanuka mu muhanda, Polisi ntizahwema gukangurira abantu kubyirinda n?ubwo hakomeje kugaragara abadashaka kubyumva. Tuzakomeza kubibutsa ariko abazajya babirengaho nabo bazajya bafatwa babihanirwe.?

SSP Irere by?umwihariko yasabye abashoferi kubahiriza ingamba zijyanye no kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo gukumira impanuka zitwara ubuzima bw?abantu.