Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yongeye kuburira abantu baha abana ibisindisha

Polisi ihora ikangurira abantu ko guha abana ibisindisha ndetse no kubibashoramo bitemewe, ikababuza kubajyana mu tubari, mu tubyiniro mu mahoteli n’ahandi hose bagiye kubaha inzoga kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Leta kandi ihora inakangurira buri wese ko kubahiriza uburenganzira bw’umwana bireba buri wese, hatangwa amakuru y’uwo ariwe wese uhohotera umwana, nk’ihohotera rishingiye ku gitsina, ukoresha umwana imirimo ivunanye cyangwa uha umwana ibihano bibabaza umubiri.

Mu mpera z’iki  cyumweru dusoje kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 13 Ukwakira, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu bikorwa byayo yasanze abana mu tubari nk’akitwa  Best friend n’akandi kitwa  B13 turi mu mujyi wa Kamembe abakora muri utwo tubari barimo guha  abana ibisindisha (Inzoga).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko Polisi k’ubufatanye n’inzego z’ibanze abo bana bahise babashyikiriza ababyeyi babo.

Yagize ati: “Mbere y’uko duha abo bana ababyeyi babo twabanje kubigisha inshingano z’ababyeyi ku bana babo, uburenganzira bw’abana, ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe bagomba kubarinda nk’ababyeyi babo kandi babifite mu nshingano.”

Yakomeje agaragaza ko abafatiwe mu bikorwa byo guha abana inzoga barenze ku mategeko mu gihe byari bimaze igihe bivugwa ko nta mwana wemerewe kujya mu tubari kunywa inzoga.  

Yagize ati: “Abagize uruhare mu guha bariya  bana ibisindisha bo bazakurikiranwa n’amategeko. Ikindi kandi ibi bikorwa byo gushaka abaha abana ibisindisha n’ababakoresha mu kubicuruza bizakomeza, cyane cyane hibandwa mu tubari, utubyiniro, amahoteri n’ahandi.”

CIP Kayigi yavuze ko bitagarukira mu guha abana ibisindisha gusa ko ahubwo n’abandi bakoresha abana imirimo yo mu rugo ivunanye, ababagira abashumba mu matungo yabo, ababajyana mu guhinga cyangwa gusarura icyayi, ababikoreza ibintu bitandukanye babijyana cyangwa babivana mu isoko, ababajyana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ahandi hatandukanye abo bose abazajya bafatwa bazajya bahanwa n’amategeko.

CIP Kayigi yibukije abacuruza inzoga ko mbere yo guha inzoga umuntu mu gihe bashidikanya ku myaka ye bajya babanza bakamubaza ibyangombwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zababaho nyuma.

Itegeko no 71/2018 ryo ku  wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu bivugwa ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).