Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yongeye gukebura ababyeyi nyuma yo gusanga abana 30 barataye amashuri bagakoreshwa imirimo

Mu bikorwa byayo bya buri munsi polisi y’u Rwanda irwanya ikintu cyose cyadindiza umwana mu mikurire ye bigatuma atakaza amahirwe ye y’ejo hazaza. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gakenke na Gatsibo  mu ntangiriro z’iki cyumweru tariki ya 08 n’iya 09 mu bikorwa byayo yasanze abana 30 mu mirimo itandukanye barataye amashuri abandi bakajya mu buzererezi.

Mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru Polisi yahasanze  abana 28 naho mu karere ka Gatsibo mu  Ntara y’Iburasirazuba ihasanga  abana 2.  Aba bose bahise basubizwa mu ishuri, Polisi ikangurira ababyeyi  babo  ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange kwita ku burere bw’abana  bakiri  bato  kuko ari ukubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana  avuga ko muri iyi minsi Polisi y’u Rwanda yongeye guhagurukira ikibazo cya bamwe mu bana bata amashuri bakajya  gukorera amafaranga.  Yavuze ko abenshi usanga bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwikorera imitwaro ku masoko(Ubukarani) ndetse bamwe bakajya kuragirira abantu amatungo.

CIP Rugigana yaboneyeho gukebura ababyeyi abasaba kwita k’uburere bw’abana babo bakirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bata amashuri yabo. Yasabye imiryango  muri rusange kwirinda amakimbirane kuko ariyo ntandaro ituma abana babura uburere bakava mu mashuri bakajya  kwishakira ubuzima.

Yagize ati: Byaragaragaye ko akenshi bariya bana bata amashuri kubera impamvu zitandukanye ariko cyane cyane ibibizo by’amakimbirane aba ari mu miryango. Umwana abona iwabo bahora barwana kubera ubusinzi bw’inzoga zitemwe zadutse, ntibamuhe ibikoresho by’ishuri  bwacya ntasubire ku ishuri akajya kwishakira amafaranga.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana we yakomeje agaragaza ingaruka kuri iki kibazo haba ku bana ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange mu minsi iri imbere.

Yagize ati:” Iki kibazo kizagira ingaruka nyinshi cyane ku gihugu cyacu, bariya bana batiga bakiri bato  bizatuma bamwe baba indaya n’ibisambo nibamara gukura, igihugu kirimo gutakaza imbaraga z’ejo hazaza kandi ni umuzigo ku gihugu.”

CIP Twizeyimana  yasabye abayobozi  ku nzego z’ibanze, imidugudu n’utugari kutigira ba ntibindeba no kutagendera ku  marangamutima ahubwo abasaba guhagurukira iki kibazo.

Ati:”Hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu bigira ba ntibindeba abandi bakanga kwiteranya n’imiryango  abo bana bakomokamo. Turabasaba guhagurukira iki kibazo bagakurikirana ibibazo biba biri mu miryango bituma abana babura uburere bakwiye bigatuma bava mu mashuri. “

Yakomeje asaba  buri munyarwanda iki kibazo kukigira icye yabona  umwana muto wakogombye kuba ri mu ishuri ahubwo akamubona  mu yindi mirimo  guhita atanaga amakuru uwo mwana agakurikiranwa ndetse n’umuryango we ukegerwa.

Aba bavugizi bombi baributsa abanyarwanda muri rusange ko amategeko atemerera umwana uri munsi y’imyaka 18 guhabwa imirimo yaba ari ukorera amafranga cyangwa kumukoresha imirimo ivunanye yo mu rugo. Bibutsa ko yaba umubyeyi w’umwana cyangwa undi wese uha umwana imirimo abihanirwa n’amategeko.

Usibye iki kibazo cy’aba bana basaga 30 bafatiwe mu turere twa Gakenke na Gatsibo  bari mu bikorwa byo gushaka amafaranga, ni kenshi hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abana bataye amashuri bakajya mu yindi mirimo ndetse n’ubundi buzererezi.