Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yongeye gufata abandi bageragezaga gukora ibizamini bifashishije inyandiko mpimbano

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafashe uwitwa Twaha Abdul w?imyaka 30 na Ndikumana Egide w?imyaka 31. Twaha yafatiwe  mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe naho Ndikumana yafatiwe mu Karere Nyanza, Umurenge wa Busasamana. Twaha yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama naho Ndikumana yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022.

Aba bose bafatiwe ahakorerwa ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndimukamana yafashwe afite ubutumwa bugufi bugaragaza ko yipimishishije icyorezo cya COVID-19 nyamara ubwo butumwa ntibwari ubwe.

Yagize ati?Nk?ibisanzwe abapolisi barimo kugenzura ibyangombwa by?agabomba gukora ikizamini cyo kwandika cy?abashaka uruhushya rw?agateganyo. Bagenze kuri Ndikumana bamubajije ikigaragaza ko yipimishije icyorezo cya COVID-19 yerekana ubutumwa bugufi muri telefoni ye. Bashishoje bahita babona ko ubwo butumwa atari ubwoherejwe n?ikigo cy?Igihugu cy?ubuzima(RBC) ahubwo ni ubutumwa yohererejwe n?umugore we wari uherutse kwipimisha,Ndikumana yahise afatwa atyo nawe arabyemera.?

SP Kanamugire yakomeje avuga ko Ndikumana amaze gufatwa yapimwe kugira ngo hasuzumwe ko nta bwandu afite ariko ibisubizo bigaragaza ko ari muzima, nyuma yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo akurikiranwe ku gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Twaha yafashwe arimo kugerageza gukorera undi muntu wari wariyandikishije gukora ibizamini byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga gateri B.

Yagize ati? Twaha yafatanwe uruhushya rw?agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n?indangamuntu biriho amazina ya Mwizerwa Issa ariko hariho amafoto ya Twaha Abdul. Abapolisi bashinzwe gukoresha ibizamini bamufatiye ahakorerwa ibizamini agiye gukora.?

Yakomeje avuga ko Twaha yari afite ibyangombwa bigaragaza ko asanzwe afite akazi mu Rwanda k?ubushoferi mu kigo gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.Amaze gufatwa yemeye ko umugambi wo guhimba ibyangombwa yawucuranye na Mwizerwa  kugira ngo amukorere ikizamini ku gihembo kingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 300.

Abaturarwanda barakangurirwa kwirinda ibyaha  kuko  amwe mu mayeri barimo gukoresha agenda atahurwa. Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bakangurirwa kwiga neza ndetse bakanihugura kugira ngo birinde kugwa mu mutego wo gukora ibyaha bashaka ababakorera. Abajya gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga basabwa kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 bakirinda guhimba ubutumwa bw?uko bisuzumishije cyangwa bikingije kuko kubihimba ari icyaha gihanwa n?amategeko kandi bikaba bimwe mu bikwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Twaha na Ndikumana bahise  bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacya(RIB) kugira ngo hatangire iperereza ku byaha bacyekwaho.

Aba bafashwe nyuma y?iminsi ibiri gusa mu Karere ka Huye na Nyamagabe hafatiwe abandi bantu Barindwi nabo barimo gukora icyaha nk?icyo ndetse no guhimba inyandiko zigaragaza ko bipimishije COVID-19.

Inkuru bijyanye: Amajyepfo: Barindwi bafatanwe inyandiko mpimbano bashaka gukora ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y?ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw?uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n?ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk?uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano